
Abana bavuka mu kagari ka mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi bigaga mu bigo by’amashuri abanza biri kure y’aho bavuka br/>
bubakiwe ishuri ribanza n’umushinga
witwa Margrit Fuchs nyuma yo kubona ko abana bataye ishuri kubera gutinya urugendo runini bakoraga ,abandi bakicwa n’inzara bigatuma badakurikira neza mu ishuri.
Iradukunda Henriette umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 avuga ko yavunwaga n’urugendo yakoraga ajya kwiga ku kigo cy’amashuri abanza kiri mu murenge wa Musambira aturutse
mu murenge wa Nyarubakabr/>
,ibi ngo byatumaga agera ku ishuri yakerewe agasanga batangiye kwiga kubera umunaniro kandi yabaga afite ngo byatumaga adakurikira neza yizeye ko
kuba yiga hafi y’aho avuka bizagira icyo bimwongerera mu myigire ye
Agira ati « Mama yagombaga guteka akamfunyikira ibiryo kuko aho nigaga hari kure cyane sinashoboraga gutaha ngo njye kurya ngaruke ,
iyo yabaga atabimpaye narabwirirwaga nkarya nimugoroba ntashye kandi si njye njyenyine twabaga turi benshi abandi bakazana ibiryo bikonje byaraye bakaza kubirya bihumura nabi»
Nsabimana Silyvère umuyobozi w’ababyeyi baharerera avuga ko bitewe n’imigezi iri muri aka gace mu gihe cy’ibiza byabayeho umwaka ushize abana
benshi ngo bataye ishuri kubera gutinya ko baagwa mu migezi dore ko hari abana babiri watwaye bavuye kwiga ,nubwo bakuwemo ari bazima ariko ngo bahise bagira ubwoba.
ati« muri kano gace abana bajyaga kwiga ku bigo bine twavuga ko biri hafi yacu bambukaga imigezi kandi mini ikirere cyaba kimeze nabi cyangwa imvura yaguye
ababyeyi babaga bahangayitse abandi bakajya gutegera abana ku migezi ngo batagwamo ,
ubu rero iri shuri ryatumye ababbyeyi baruhuka abana nabo bicwaga n’inzara ntibizongera kubaho ndetse n’abari barataye ishuri bahise bagaruka »
gutaha ikigo cy’amashuri cya Kagarama
Musonera Frederic uhagarariye umushinga wa Margrit Fuchs Foundation mu Rwanda avuga ko iyo bumvise ahantu abana bakora urugendo runini bajya kwiga bahita
ko bisaba no kwambuka imigezi twumva ni ikibazo gikomeye niko kubwira abaterankunga bacu barabyemera niko kuryubaka twizeye ko aba bana bazanagira imyigire myiza
kurusha uko bigaga mbere bavunika.
ikigo cy’amashuri abanza cya Kagarama cyubakiwe aba bana ni icya 4 bubatse muri Kamonyi kikaba cyaratangiranye abana 645 bose bavuye ku bigo bitandukanye bari basanzwe bigaho gusa ariko ababyeyi bagaragaza ko ibyumba by’amashuri bikiri bike kuko hari icyumba cy’ ishuri ry’umwaka wa 5 ririmo abana 120 bikagora
umwalimu kubakurikirana naho iririmo bacyeya ngo rifite abana 60 mu cyumba kimwe.
Iri shuri rikaba ryuzuye ritwaye amafaranga angana na miliyoni 64 ibihumbi 487 na 249 by’amafaranga y’u Rwanda yose yatanzwe n’uyu mushinga rigizwe n’ibyumba 3 by’incuke ndetse n’ibyumba 6 by’amashuri abanza n’ibiro by’ubuyobozi .
Uyu mushinga uvuga ko nta bundi bushobozi ufite bwo kubaka ibindi byumba ngo ibisigaye akarere ni ko kazashaka uko ikibazo cy’ubucucike cyakemuka .
Uyu mushinga kandi ukaye abana bataha mu ngo zitarimo umuriro w’amashanyarazi kubaha amatara azajya abafasha gusubira mu masomo yabo kugira ngo be gusigara inyuma mu byo biga .
Uwambayinema Marie Jeanne ̸ the impact.rw.