
Umuryango RWAMREC urasba abashakanye kwirinda ihohoterwa ryo
mu ngo kuko ari imwe mu mpamvu ituma umwana yishora mu
busambanyi kubwo kubura umutekano no kwitabwaho n’ababyeyi be.
Umuryango w’abagabo baharanira iterambere ry’uburinganire
n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugo RWAMREC urakangurira
abashakanye kwimakaza amahoro n’umutekano mu miryango yabo
hagamijwe kurwanya ubusambanyi bukorerwa abana.
Ubu butumwa RWAMREC yabuhaye abaturiye akarere ka Rulindo mu
bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:Twubake
umuryango twifuza turwanya ubusambanyi bukorerwa abana.
Abitabiriye iki gikorwa bavuga ko ubu bukangurambaga ari
umusemburo w’amahugurwa basanzwe bahabwa na RWAMREC ku
gukemura no gukumira amakimbirane yo mu ngo bukaba bugiye
kubasha gusigasira umutekano w’abana babo babarinda abashobora
kubasambanya.
Sibomana Jean Baptiste atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa
Rukozo.We n’umugore we bamaze imyaka irenga itatu bahugurwa na
RWAMREC ku gukumira no kurwanya ihhoterwa ryo mu ngo.
Abamuzi atarahugurwa bavuga ko yari ikirangirire mu guhohotera
umugore we.yasesaguraga umutungo awujyana mu nshoreke no mu
businzi yataha agakubita umugore we abana bagahunga bakajya kurara
mu baturanyi.
Sibomana ubwe avuga ko hari ubwo yashatse gutema umugire we
n’ishoka akamuhusha agatema ihene ijosi rigahita rivaho.
Agira ati:”Nari nk’igikoko.sinakundaga umuryango wanjye numvaga ko
bahora bantinya kugira batambaza ngo amafaranga nayashyize
he.naratahaga abana bagahunga.”
Sibomana yongeraho ko kutita ku nshingano z’urugo no kudatanga
umutekano byashoboraga gutuma abana be bashukwa n’abashaka ku
basambanya ingaruka mbi zikagaruka ku muryango we.
Agira ati:”Mfite abakobwa bane,sinitaga kukubagurira ibyo
bakeneye.amahane yanjye yatumaga bahunga sinamenyaga ngo baraye
he.urumva ko iyo hagira ababasambanya ninjye wari kuba nabigizemo
uruhare.”
Basenyurwabo Felicien nawe atuye mu karere ka Rulindo mu murenge
wa Cyungo.we ngo yahoraga ahunga inzego z’ubuyobozi kubera guhora
akubita umugore we n’abana.
Agira ati: “Nahoraga mpunga ubuyozi.byahosha nkagaruka ari nako
umugore wanjye ahungisha abana ngo nindwana bo babe
batekanye.aho babaga bari ntawamenyaga ibyo babaga
barimo,ntibarare mu rugo.sinamenyaga uko babayeho yewe na nyna
ntibaganiraga bihagije.kubashukisha utuntu bakabasambanya rero
byari byoroshye.”
Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Rulindo Madame Mujijima
Jurithe arasaba ababyeyi kurwanya amakimbirane yo mu ngo ku
nyungu z’umutekano n’ubuzima bwiza by’abana babo.
Madame Mujijima avuga ko byoroshye gushuka umwana uvuka mu
muryango urangwamo amakimbirane ukamusambanya kuko aba
yumva ko byibuze abonye umuntu umuha urukundo n’ibindi akenera
mu buzima busanzwe.
Ariko aranasaba abana kwirinda irari no kurangwa n’ubutwari bwo
guhakanira ababashukisha impano bashaka kubasambanya.
Aragira ati:”ugasanga umwana arisobanura ngo yanguriye iki n’iki
ansaba kumusura,yanguriye telefoni ansaba nawe kumushimisha
antera inda,…Bana muri aha,ndetse mbatumye no ku bataje,nimwige
kuvuga OYA.mwange izo mpano kuko ziza ziherekejwe n’ibyangiza
ubuzima bwanyu.”
Bwana HABINSHUTI Martin,ni umukozi w’umuryango RWAMREC.
arasaba buri munyarwanda wese kugira uruhare mu kurwanya
ubusambanyi bukorerwa abana,bikaganirwaho mu biganiro bya buri
munsi.
Yagize ati:”mu miryango yacu,amashyirahamwe tubamo,aho duhahira
n’aho dusangirira n’inshuti ntidusibe kuganira ku kibazo cyugarije u
Rwanda cyo gusambanya abana.abo dukekaho izo ngeso tubatangire
amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo dukumire icyo cyaha kitaraba
kuko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”
Umuryango RWAMREC uhugura imiryango yatoranjijwe irangwamo
amakimbirane kurusha iyindi.Mu Karere ka Rulindo,ngo iyi miryango
yahuguwe ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze yagize uruhare mu
guhugura indi miryango igaragaramo ihohoterwa ibinyujije mu
buhamya bw’uko bahoze mu makimbirane n’uko babaye mu mahoro
n’iterambere ubu.
Ibi bikaba byaragaanyije umubare w’indo zarangwagamo amakimbirane
mu Karere ka Rulindo.
Ibarura ryakozwe n’Umurenge wa Rukozo mu mwaka w’2014 mbere
y’uko RWAMREC itangira ubukangurambaga muri uwo Murenge
ryagaragaje ko ingo 94 zabanaga mu makimbirane;imiryango 174
yabanaga itarasezranye mu mategeko n’abaa umunani basambanyijwe
bagaterwa inda.
Mu kwezi k’ugushyingo 2018 ibarura ry’uwo Murenge ryagaragaje ko
imiryango 92 mu miryango 174 yabanaga itarasezeranye
yasezeranye.Ingo 67 mu ngo 94 zavuye mu makimbirane naho abana
bane nibo basambanyijwe.Abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abo
bana,babiri muri bo barafunzwe aho umwe yakatiwe igifungo
cy’imyaka25 undi akatirwa igifungo cy’imyaka 30 kuko yari yaramugize
umugore we.
UMUKOBWA Aisha