
Bamwe mubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batujwe mu mudugudu wa Rubunga wo mu kagari ka Kabazungu,mu murenge wa Musanze bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka irenga itanu batujwe mu masambu atari ayabo aho bishyuzwa ingurane na banyirayo.
Aba bavuga kandi ko ntagikorwa cy’iterambere bashobora gukorera muri ubwo butaka kuko bashobora kuhimurwa igihe cyosebagicumbitse.
Aba bavuga ko bahoze batuye mu duce tunyuranye bita mu mashyamba nyuma bakaza kwimurwa ngo batuzwe n’abandi mu midugudu inyuranye kugira ngo bagerweho n’ibikorwa by’iterambere.
Komayombi Jean Bosco ni umwe mu bimuwe bagatuzwa mu isambu ya Nyirashuli Laurence. Ucyinjira mu marembo y’ahitwa iwe ubona imbuga ikubuye neza n’uturima tw’imboga zishishe tubiri kandi tubagaye.Gusa isuku ku mubiri no kumyambaro yo ntihagije.
Komayombi afite umugore n’abana barindwi.Umwana we mukuru afite imyaka 15 umuto akagira imyaka ibiri.Uyu muryango uba mu nzu y’icyuma kimwe n’uruganiro nabyo bito byubakishijwe icyondo n’ibiti bigasakarwa n’amabati.
Avuga ko yatujwe mu isambu y’uwitwa Nyirashuli Laurece mu mwaka w’2013 akaba amusaba kumuvira mu sambu cyangwa akamuha ingurane.
Agira ati: “Birambangamira kubona mbangamira uyu mubyeyi…yarahahingaga ariko ubu ndahatuye kandi ntarahaguze.urumva ko tutarebana neza.arahinga akageza ku nzu yanjye kandi urabona ko ari icyondo kitagira fondasiyo, guhirima ni nk’ako kanya kandi sinamubuza kuko ni mu kwe.”
Komayombi avuga ko amaze imyaka ibiri yiyambaza ubuyobozi ngo bumukemurire iki kibazo ariko bukamubwira ko buri kugikoraho.
Nyirashuli Laurence we avuga ko yatashye ahinguye agasanga bari kutema imyaka yari mu gice kimwe cy’isambu ye yabaza akabwirwa ko hagiye gutuzwa umuntu ariko ngo ubuyobozi ntibwigeze bumuganiriza kubyo kugurirwa cyangwa kuguranirwa.ibi nibyo ashingiraho avuga ko agomba kwishyuza Komayombi kuko ariwe abona.
Agire ati: “isambu niyo igaburira nkatwe tuba tudafite abafasha ,ukumva ngo ntikiri iyawe…ubwose wowe wabyishimira?njye uwo ndeba ni uyu muturanyi ninawe nsaba ingurane cyangwa akahagura nkamenya ko hatakiri ahanjye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabazungu Bwana RUTABIKANGWA Emmanuel avuga ko kuri ubu hakozwe ibarura ry’imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka batagira ibibanza byabo kugira ngo bagurirwe ahabo ho gutura.
Agira ati:”akarere kasabye ko hakorwa raporo igaragaza abatuye mu bibanza bituzuye kugira ngo batuzwe mu bibanza byabo nabo babashe gukoramo ibikorwa by’iterambere bisanzuye.hashize amezi abiri iyo raporo tuyihaye ibiro by’umurenge .Mu miryango 59 ,31 muri yo itujwe mu masambu atari ayabo.”.”