
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yavuze ko kimwe mu byakuye iyi kipe ku gikombe cya shampiyona, ari ugutereranywa n’ubuyobozi ubwo bari bageze mu mikino ya nyuma isoza shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-2025.
Ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, ni bwo hasozwaga shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25. Rayon Sports yayisoje itsinda Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nshimiyimana Emmanuel ku munota wa 58.
Nyuma y’uyu mukino, kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yabwiye itangazamakuru ko wari umwaka batangiye nabi ariko bagera hagati bikagenda n’ubwo baje gutakaza igikombe cya shampiyona bari bafite mu ntego za bo.
Ati “Ni umwaka tutatangiye neza, ariko tugera hagati bigenda neza. Kubw’ibyago twasoje nabi ariko turashimira Imana ko tukiri bazima.”
Uyu mukinnyi ukina hagati, yavuze ko bahuye n’ibibazo byo gucikamo ibice ndetse kiri muri bimwe byabakomye mu nkokora bikabaviramo kugira umwaka w’umukara.
Ati “Iyo ikipe ijemo ibice bibiri, intego ziba zatandukanye. Ntekereza ko ari cyo cyatwishe. Urebye abakinnyi barwanye bishoboka ariko ahandi ntihatanze imbaraga uko byari bikwiriye. Iyo ni yo mpamvu tutageze ku ntego.”
Muhire akomeza avuga ko bitari bikwiye ko bitana ba mwana kandi bari mu rugambaga rumwe nyumay’uko ikipe hari imikino imwe n’imwe yatsinzwe, kuko gutsindwa no gutsinda byose ari ibihe baba bakwiriye kubanamo.
Ati “Iyo ikipe itsinze aba ari ikipe muri rusange, iyo itsinzwe biba ari rusange. Iyo itsinzwe hakagira abo babyegekaho ngo ni kanaka, haba hacitsemo ibice bibiri. Umwaka utaha ikipe niba iri mu bihe byiza cyangwa bibi bajye basenyera umugozi umwe.”
Yongeyeho ati “Umuntu uba waramuguze ngo aze gutwara igikombe, iyo bitagenze neza nta mpamvu yo kumushyiraho amakosa, ahubwo umuba hafi ngo ibyo atakoze neza azabikosore mu mukino ukurikiraho. Iyo utangiye kugira abo uhagarika n’abo utishimira, gutwara ibikombe biragorana.”
Kevin wahaye byinshi iyi kipe muri uyu mwaka n’ubwo bitagenze uko babyifuzaga, yashinje ubuyobozi kubatererana nyuma y’uko batakaje umukino wabahuje na Bugesera FC, ubuyobozi bwahise bubaterera.
Ati “Na Perezida ubwe (Twagirayezu Thaddée) yabivuyemo hakiri kare kuko ibyo yatangaje twarabyumvise. Umukino wa Vision FC abantu bose bari baworoheje kuko nta muyobozi wigeze atuganiriza ngo turebe niba bigishoboka. Navuga ko abayobozi babivuyemo mbere ari yo mpamvu aho tugeze hadashimishije.”
“Komite yabivuyemo, kandi iyo uri umuyobozi uba ugomba kuba uhari waba urwaye cyangwa uri muzima, keretse urembye uri mu bitaro. Kugeza aka kanya nta muntu n’umwe tuvugana, ntituzi ibijya mbere, n’iyo ugerageje kubahamagara bamwe na bamwe ntibakwitaba. Ntibishimishije kuko tuzasohoka.”
“Ni ikintu kitari cyiza. Bagombaga kuba hafi y’abakinnyi. Iyo ubivuyemo nk’umuyobozi n’abakinnyi uba ubaca intege.”
Uyu mukinnyi yakomeje avuga gutererana abakinnyi mu minsi ya nyuma ya shampiyona, ari ibisanzwe, ariko bikwiriye gukosoka kugira ngo bazitware neza mu mwaka utaha bazakina na CAF Confederation Cup.
Ati “Bibaho cyane iyo shampiyona irimo irarangira, kubona ubuyobozi biragorana. Haburaga imikino itatu, kuba bataraje kudufasha muri iyo minsi yari isigaye ngo dusozanye umwaka, ni ibintu biba bibabaje. Icyo nabasaba ni uko mu mwaka utaha bitazasubira.”
Rayon Sports yasoreje ku mwanya wa Kabiri n’amanota 63 nyuma ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 67. Gikundiro izakina amarushanwa Nyafurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup kubera ko ikipe y’Ingabo yegukanye Igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona by’uyu mwaka.