
Abaturage bo mukarere ka Rubavu barasaba Abayobozi b’inzego z’ibanze kutavangaa ikinyarwanda n’indimi z’amahanga kuko babibona nko kudaha agaciro umuco w’u Rwanda,bikaba byanaba urugero rubi ku bakibyiruka.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu,bavuga ko kumenya no gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda mu buzima bwa buri munsi ari imwe mu nzira yo kwimakaza iterambere ry’ikinyarwanda mbonera. Aba banenga cyane bamwe mu bayobozi batanga ibiganiro mbwirwaruhame bavangavanga ikinyarwanda n’indimi z’amahanga.
Icyitegetse Cecile avuga ko benshi mubayobozi bakunda kuvangavanga indimi baganira n’abayozi bigatuma abaturage batumva neza amabwiriza bahawe.ibi bikamunga imyumvire y’abamwunga cyane cyane urubyiruko kuko rwumva ko kuvanga indimi ari ubuhanga kuko aribo akenshi bafataho urugero.
Agira ati:Icyambere,ntabutumwa bufatika twumva.icya kabiri abakibyiruka usanga nabo bigana iyo mvugo kuburyo usanga ari byabindi bavuga ngo “umwera uturutse I Bukuru ukwira hose”.aba bayobozi baramutse bikosoye natwe twavuga ikinyarwanda cyiza.
Manirahari Yohana we avuga ko iyo umuyobozi ari munama y’abaturage akavangavanga indimi aba ari kubiba umuco mubi mubo ayobora. Ngo abibona nk’ubwibone.avuga ko bifatwa nk’ubwirasi kuvugisha umuntu mu rurimi uzi neza ko atumva.ibi ngo bituma we adaha agaciro ibyo avuga kuko nawe amufata nk’uwamutesheje agaciro.
Yagize ati:”aba atanga urugero rubi kandi yakabaye nyambere mu kwimakaza umuco mwiza wo kuvuga ikinyarwanda.Ese ubundi uba uri muyobozi ki utishimira ururimi rwawe?ibyo ni ubwibone.”
Gacamena Jean Nepo ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kageshi nawe yemeza ko abayobozi baramutse bacitse ku ngeso yo gukoresha ikinyarwanda bakivanga n’indimi z’amahanga byatanga umusaruro kw’iterambere ry’ikinyarwanda mbonera muri rusange.
Gacamena avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imvugo yo kuvanga indimi mu bayobozi bafite umuco wo kubakosora no kubasaba kutazasubira kuvanga ikinyarwanda n’indimi z’amahanga mu biganiro n’abaturage.
Agira ati:ukumva umuyobozi aravuze ngo “So” cg “Probably”…n’ibindi.uyu turamwegera mu kinyabupfura nyuma y’ibiganiro tukamusaba ko ubutaha yajya yihatira kuvuga ikinyarwanda mbonera kugira ngo atange ubutumwa bwumvikana kdi banamufate urugero rwiza rwo kuganira neza mu Kinyarwanda dusangiye twese.
Gahonde Gilbert ni umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Rubavu akaba afite umuco n’ururimi mu inshingano ze.yemeza ko gukosorana no kuganira kenshi ku muco wo gukoresha ikinyarwanda mbonera hagati y’abayobozi bitanga umusanzu ku iterambere ryacyo rishingiye ku ubumenyi n’akamenyero.
Yagize ati: iyo nganira n’abo dufatanyije kuyobora turajorana tugakeburana kugira ngo buri wese yihatire kuvuga ikinyarwanda atakivanze n’indimi z’amahanga.ibi bidufasha kumvikanisha ubutumwa ku bo tuyobora ndetse no gutanga urugero rwiza rwo gukunda ibyacu.
Gahunde avuga kandi ko impinduka zidakwiye kugaragara mu mivugire gusa,ahubwo ko no mu myandikire hakwiye gushyirwamo imbaraga .Ngo kwandika amakosa menshi bigaragara nko kudaha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda.bityo ngo iyo agize aho abibona asaba uwanditse iyo nyandiko ifuditse kuyikosora.
Nsanzabaganwa Modeste akuriye ishami ry’ururimi mu nama y’igihugu y’ururimi n’umuco.avuga ko bishimishije kumva umuturage asaba umuyobozi kubaha ururimi rw’ikinyarwanda yirinda kuruvanga n’izindi ndimi.
Yagize ati: “Ndabikunze cyane!yaba ahubwo twese twavugiraga rimwe mu ijwi riranguruye dusaba ko buri wese yareka kuvanga ikinyarwanda n’izindi ndimi mu gihe aganira mu Kinyarwanda.”
Nsanzabaganwa yongeraho ko umunyarwanda wese ubabazwa n’uko ikinyarwanda giteshwa agaciro n’abakivangamo izindi ndimi agifite ubumuntu.
Ati: “Abo baracyafite umuco,bababazwa n’uko ikinyarwanda gishobora gukendera.Bene abo turi ku ruhembe rumwe.”
Mu mwaka 2003 nibwo itegeko nshinga ryavuguruwe rigaha inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco inshingano zo kurinda no guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’inshingano za Leta zo kurengera imigenzo myiza gakondo n’umuco w’igihugu mu ngingo yaryo ya 50 n’iya 51.
Ni muri uru rwego hashyizweho uburyo bunyuranye bwo kwigisha ikinyarwanda mbonera hagamijwe kurinda umuco nyarwanda kuko ururrimi ari indangamuntu k’urukoresha.