
Biragoye gukabiriza ubwihanduzacumu ubwabwo – cyangwa ubuhanga – bwabaye mu gitero Ukraine yagabye ku cyumweru mu Burusiya ku gisirikare cy’icyo gihugu kirwanira mu kirere, mu bice bitandukanye by’igihugu.
Birashoboka ko tudashobora kugenzura ibivugwa na Ukraine ko ibyo bitero byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 7 z’amadolari y’Amerika, ariko icyo gitero, cyiswe “Operation Spider’s Web” (cyangwa igitero cy’inzu y’igitagangurirwa, ugenekereje mu Kinyarwanda), cyabaye, nibura kuri bicyeya umuntu yakivugaho, igikorwa gitangaje cy’icengezamatwara.
Abanya-Ukraine bamaze gutangira kukigereranya n’ibindi bikorwa bikomeye bya gisirikare byageze ku ntego yabyo kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine.
Ibyo birimo nk’igikorwa cyatumye ubwato bw’intambara bukomeye cyane kurusha ubundi bw’Uburusiya bwo mu nyanja y’umukara, bwitwa Moskva, burohama, ndetse n’igikorwa cyo kurasa iteme rya Kerch, ibikorwa byombi byabaye mu mwaka wa 2022, hamwe n’igitero cya misile cyo mu 2023 ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Sevastopol.
Ushingiye ku makuru y’ibanga urwego rwa Ukraine rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (SBU) rwameneye ibitangazamakuru, iki gikorwa cya gisirikare cyo ku cyumweru ni cyo gikoranywe ubuhanga cyane Ukraine ikoze kugeza ubu.
Muri icyo gikorwa cya gisirikare bivugwa ko cyateguwe mu gihe cy’amezi 18, indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone) nyinshi zajyanwe mu buryo bwa magendu mu Burusiya, zibikwa mu byumba byihariye byo mu makamyo atwara imizigo iremereye, zijyanwa nibura ahantu hane hatandukanye, hatandukanyijwe na kilometero zibarirwa mu bihumbi, zoherezwa (zihagurutswa) mu buryo bw’iyakure zerekezwa ku bibuga by’indege za gisirikare z’Uburusiya biri hafi aho.
Umusesenguzi ku bya gisirikare Serhii Kuzan yabwiye televiziyo ya Ukraine ati: “Nta gikorwa cy’ubutasi ku isi cyakoze ikintu na kimwe nk’iki mbere.