
Uko imyaka ishira hirya no hino ku Isi, ni uko hiyongera umubare w’abaryamana bahuje ibitsina ibizwi nk’ubutinganyi. Hari ibihugu byemera ndetse bigaha uburenganzira abakora iki gikorwa ariko abasengera mu idini ya Islam, ni igikorwa bavuga ko kibabaza Imana cyane kandi ko abantu baba bakwiye kubigendera kure.
Ubwo yaganirizaga abayisilamu ku munsi mukuru wa “Eid Al-Ad’ha”, Sheikh Sindayigaya Mussa uyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), yasobanuye uko Imana Yarimbuye bamwe mu bantu kubera icyaha cyo kuryamana bahuje ibitsina.
Ati “Imana yaturemye twese nk’abantu idushyira mu Isi, yashyizeho ibintu bitemewe ko dukora, ibibujijwe birimo ibyaha nko gusambana, kwica, kugira nabi rero n’ubutinganyi ni icyaha mu mategeko y’Imana n’ubwo mu mirebere y’abantu bo mu Isi ubona ko itagenda mu buryo butunganye.”
Yerekanye ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ibintu bitari bikwiriye gukorwa n’abantu bafite ubwenge kandi bashyira mu gaciro, ndetse yemeza ko Idini ya Islam igifata nk’icyaha gikomeye.
Ati “Kiriya ni ikintu kidakwiriye abantu batekereza neza, bashyira mu gaciro. Ni icyaha gikomeye mu myemerere y’Idini ya Islam, muri Korowani no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana Mohammad bishimangira ko ari icyaha cya mbere cyadukanywe n’abantu bo kwa Loti (aho yari atuye i Sodoma na Gomora) Imana yarabarimbuye, ibarimbuza igihano gikomeye cyane.”
Sheikh Sindayigaya, yakomeje avuga ko ibyo abantu bita uburenganzira bwa bo, bigomba kujya munsi y’ubushake bw’Imana.
Ati “Kuba hari ibihugu bitandukanye byo ku Isi, bishaka kugifata nk’uburenganzira bw’abantu, ndemeza ko icyo twakwita uburenganzira bwacu bugarukira munsi y’ubushake bw’Imana.”
Yakomeje ati “Twebwe turi abagaragu b’Imana, rero murabizi ko iyo umuntu afite sebuja atakora ibyo ashaka, sebuja adashaka. Twebwe turi abagaragagu b’Imana, yego dufite ubwisanzure ariko bugomba kugendera munsi y’ubushake bw’Imana. Ntabwo twemerewe kwisanzura mu kirakaza Imana n’icyo yagize icyaha.”
N’ubwo amadini arimo Islam agaragaza ko kuryamana bahuje ibitsina ari icyaha Imana Yanga urunuka ndetse ko bidakwiye, hari abandi barimo nka Kiliziya Gatolika yagaragaje ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa ubureganzira bwa bo ndetse bagahabwa umugisha.
Iyi ngingo kandi, ni na ko itavugwaho rumwe n’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, aho bimwe bigaragaza ko ari ikintu kidakwiye mu gihe ibindi bivuga ko abisanze batyo badakwiye guhezwa cyangwa ngo baterwe amabuye.