
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda, yatangaje ko Ingengo y’Imari ya 2025-2026, ingana na miliyari 7,032.5 Frw.
Ku wa 12 Kamena2025, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussu Murangwa, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-26.
Minisitiri Yussuf, yatangaje ko iyi Ngengo y’Imari ingana na miliyari 7,032.5 Frw. Aya mafaranga yavuye kuri miliyari 5,816.4 Frw yari Ingengo y’Imari y’umwaka ushize 2024-2025. Bisobanuye ko yiyongereyeho miliyari 1,216.1 Frw. Minisitiri Murangwa kandi, yavuze ko Ubukungu buzazamukaho 7,1%.
Hatangajwe kandi aho aya mafaranga azava. Biteganyijwe ko azava imbere mu Gihugu, azaba angana na miliyari 4,105.2 Frw agize 58.4% by’ingengo y’imari y’umwaka 2025/2026. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 585.2 z’amafaranga y’u Rwanda; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari ibihumbi 2,151.9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri rusange amafaranga azava imbere mu Gihugu hiyongeyeho inguzanyo z’amahanga Igihugu kizishyura, afite uruhare rugera kuri 91.7% by’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe n’imishahara azagera kuri Miliyari ibihumbi 4,283 Frw. Amafaranga azakoreshwa mu mishanga n’ ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,749.5 Frw.