
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Kamena 2025, Israel yagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Iran cyiswe ‘Operation Rising Lion’ cyifashishije indege z’intambara zirenga 200 n’izitagira abapilote (drones) zirenga 100.
Iki gitero cyagabwe ku bikorwaremezo bitunganyirizwamo ingufu za nucléaire mu duce turimo Natanz, ahakorerwa n’ahabikwa misile, ahakorera abayobozi b’igisirikare, ku bigo by’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Revolutionary Guard) no ku ngo z’abahanga mu bya nucléaire.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko ahantu hafi 100 ari ho hagabweho iki gitero, kandi ko cyishe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Gen Maj, Mohammad Bagheri, Umuyobozi wa Revolutionary Guard, Hossein Salami n’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe ibikorwa byihutirwa.
Igisirikare cya Israel kandi cyishe abahanga mu bya nucléaire bagiraga uruhare rukomeye mu gutunganya izi ngufu barimo Fereydoun Abbasi-Davani na Mohammad Mehdi Tehranchi.
Hari amakuru avuga ko nubwo Amerika itagize uruhare muri iki gitero, Israel yabanje kuyimenyesha ko igiye kurasa muri Iran.