
Chriss Eazy yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko agahinda yatewe n’urupfu rw’umubyeyi we. Ati “Mubyeyi igihe nticyari iki.”
Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy, yabwiye InyaRwanda, ko ari inkuru y’incamugongo mu muryango, kuko uyu mubyeyi bari bamaze ibyumweru bibiri bamuvuza bizeye ko azakira. Yavuze ko yitabye Imana “mu gihe twari twahawe ’transfer’ yo kujya kumuvuriza mu bitaro bya CHUK.”