
Ku wa Gatatu Israel yiriwe irasa ahantu hatandukanye muri Iran harimo ibiro bya Polisi ya Iran ahitwa Basij. Mbere yaho Israek yanarashe ibitaro ahitwa i Kermanshah.
Bisa naho Iran itasubije ariko abayobozi bayo bakomezaga kuvuga ko baza guha Israel isomo.
Igitero gisa n’icyatunguranye muri Israel cyanavugishije abayobozi benshi, ni icyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Iran yarashe ku bitaro bya Soroka biri i Beer Sheva, bikaba byegeranye n’ibiro bikuru by’urwego rw’ubutasi rwa Israel, Mossad.
Muri ibyo bitero kandi Iran yarashe inyubako ndende ikorerwamo ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane.
Ibyo bitero byagabwe nyuma y’uko Israel ikoresheje abahanga bagateza ibibazo system zo muri Iran zijyanye na banki ndetse byatumye abantu babura amafaranga abandi baribwa.
Iran kandi ku wa Gatatu yakoze ibikorwa byo gufata intasi za Israel, aho ivuga ko yataye muri yombi abagera kuri 18. Kuri ayo makuru ntacyo Israel yayavuzeho.
Agahinda muri Isarel
Shlomi Kodesh uyobora ibitaro bya Soroka yavuze ko igisasu cya Iran cyangije byinshi. Yavuze ko hakomeretse abantu 40, ndetse ko abarwayi 200 bari babirwariyemo bimurirwa ahandi.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, witwa Israel Katz yavuze ko Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, “atazemererwa kubaho”.
Israel Katz yagize ati “Khamenei mu ruhame yemera ko ashaka ko Israel isenyuka, ubwe atanga amategeko yo kurasa ku bitaro.”
Yakomeje agira ati “Yumva ko gusenyuka kwa leta ya Israel biba intego ye… Umuntu nk’uwo ntashobora kwemererwa kubaho.”
Amakuru avuga ko Israel yatangiye kugaba ibitero mu bwihisho bwo munsi y’ubutaka aho Umuyobozi w’ikirenga wa Iran aba.
Ibitero bya Iran byakomerekeyemo abantu 89 nk’uko urwego rw’ubutabazi rwa Israel rwabitangaje.
Ku rwego mpuzamahanga ibihugu bitandukanye nk’Ubushinwa, Uburusiya na Pakistan biri mu byagaragaje ko igitero cya israel kuri Iran kidahwitse, ndetse bikomeza gusaba ko gihagarara.
Ibihugu bya America n’Uburayi byo bishyigikiye Israel.
Gusa muri Leta zunze Ubumwe za America habaye imyigaragambyo yo kwamagana icyo gihugu bakibuza kwivanga mu ntambara ya Israel kuri Iran.
Ku wa Gatatu saa 10h36: Intambara igeze ku munsi wa gatandatu. Ibitero ku mpande zombi byakomeje mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Iran yarashe ahantu hatandukanye i Tel Aviv no mu bice Israel yigaruriye mu misozi ya Golan. Israel na yo yakomeje kurasa ahantu hatandukanye harimo Kaminuza yitwa Imam Hussein i Tehran. Iran yihoreye irasa Weizmann Institute muri Israel.
Mu ntambara haba harimo ibikorwa bitandukanye bitavugwa ariko yenda biba bikomeye. Iran yatahuye ahantu hakorerwaga utudege twa drone n’intasi za Mossad.
Iran yarashe indege nini ya drone ya Israel yo mu bwoko bwa Hermes type UAV ikoreshwa mu kugaba ibitero. Iyi ndege ni imwe mu zigezweho zikorwa na Israel, ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 18$ na miliyoni 30$.
Israel ivuga ko yagabye ibitero ku bikoresho biyungurura ubutare bwa Uranium muri Iran.
Andi makuru akomeye kuri iyi ntambara ni amagambo yatangajwe na Perezida Donald Trump – Mbere yasabye Iran kumanika amaboko nta mananiza yandi ishyizeho. NyumaTrump avuga ko “Tugenzura ikirere cya Iran”, ndetse ko Iran idafite ibikoresho bikomeye nk’ibya America. Trump yongeye gutangaza ko amahirwe yo kwifata ngo America ntijye gufasha Israel agenda agabanuka.
Ibi birashyira intambara ku rundi rwego, aba Huthi bo muri Yemen bavuze ko America niyinjira mu ntambara bazarasa ku bikorwa byayo.
Iran na yo ishobora gutangira kurasa ku ngabo za America aho zifite ibirindiro.
Kugeza ubu indege zitwara petrol za America zirerekeza mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati zivuye i Burayi. Amakuru aravuga ko ingabo za America ziba mu bihugu bitandukanye bituranye na Iran ziryamiye amajanja.
Mu bitero Iran yagabye kuri Israel, ntabwo hatangajwe abo byahitanye ariko imbuga zegamiye kuri Iran zagaragaje amafoto atandukanye Tel Aviv irimo gushya.
Bwa mbere kandi Iran ivuga ko yakoresheje misile yayo yihuta yo mu bwoko bwa Fattah-1.
Amakuru yatangajwe na rumwe mu mbuga zivuga ku ntambara ya Israel, avuga ko Iran imaze kurasa misile 400 kuri Israel, izigera kuri 40 zaguye ku butaka. Abantu 24 bamaze gupfa, abagera kuri 800 barakomeretse.
Muri Iran abantu bapfuye barenga 450 harimo abasirikare bakuru b’icyo gihugu.