
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, aherekejwe n’imbaga y’abayisilamu n’abayisilamukazi, ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’iz’idini ya Islam mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Mu bayobozi bari kumwe na Mufti harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Hon. Mugenzi Patrice, Commissioner for Counter Terrorism, CP Jean Claude Habyara, Senateri Hadija Ndangiza, Hon. Madina Ndangiza, Hon. Mukama Abbas, Abarinzi b’Igihango, aba Sheikh baturutse hirya no hino mu gihugu, hamwe n’urubyiruko rw’Abayisilamu.
Abitabiriye iki gikorwa batemberejwe ibice bitandukanye bigize urwibutso, basobanurirwa amateka ya jenocide nuko yateguwe , uburyo yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zikomeye yasize mu muryango nyarwanda. Nyuma yo gutambagizwa, bashyize indabyo ku mva rusange y’Inzirakarengane.
Mu gikorwa cyo kwibuka, hatanzwe ubuhamya bukomeye bwa Mukaneza Mariane, warokotse Jenoside, wagarutse ku nzira y’agahinda yanyuzemo, anashimira ubwitange bw’abaturanyi b’Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu bamuhishe bakamurokora.
Hanatanzwe ikiganiro cyibanze ku butwari bw’Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, cyatanzwe na Colonel Migambi, wagarutse ku ruhare rwazo mu guhagarika Jenoside no kugarura ituze mu gihugu.
Mu ijambo rye, Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa yashimangiye ko Kwica umuntu ari icyaha gikomeye. Yasabye Abayisilamu guharanira ubumwe n’ubwiyunge, anashimira Abarinzi b’Igihango barokoye ubuzima bw’Abatutsi. Yibukije kandi ko amahame y’Idini ya Islam abuza kwicana no kwitandukanya, abasaba guhora ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Mugenzi Patrice, yashimye uruhare rw’Abayisilamu mu bikorwa byo kwibuka no kubaka igihugu, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ikigaragara ku mbuga nkoranyambaga.