
Uyu muhigo biyemeje kuwesa mu gikorwa cy’umuganda uba rimwe mu gihembwe, Umuganda ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Mudugudu wa Musezero, Akagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Cyuzuzo Gentillesse avuga ko bakora Umuganda wihariye rimwe mu gihembwe bakora imirwanyasuri ku misozi ihanamye kugira ngo isuri itangiza imyaka y’abaturage cyangwa ngo itware ubutaka bahingaho.
Ati”Buri gihembwe dufatanya n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore bubakira umuntu umwe utishohoye muri buri Murenge.”
Cyuzuzo avuga ko Urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu ndetse ko rugize umubare munini w’abaturage bityo ko amaboko rufite rugomba kuyakoresha mu bikorwa bitandukanye bizamura Imibereho myiza y’abaturage.
Yongeyeho ati”Uyu ni umusanzu Urubyiruko rugomba gutanga rukunganira izindi nzego gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho yabo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Ngabo Brave Olivier wari Umushyitsi Mukuru muri Iki gikorwa cy’Umuganda, avuga ko hari imirimo y’amaboko Urubyiruko rukora ikazamura Ubukungu bw’Igihugu.
Ati”Ushobora kwiga ukagera ku rwego ruhanitse ariko bidakwiriye kukubuza gutanga umusanzu nk’uyu wo kubaka Igihugu.”
Uyu Munyamabanga Uhoraho avuga ko iyo umuganda nk’uyu wegereje bavugana n’Ubuyobozi bw’Uturere kugira ngo bahitiremo Urubyiruko igikorwa Akarere kifuza gukora.
Ati”Hari aho batubwira bati dukeneye gutera ibiti, hari abadusaba kubakira utishohoye n’ibindi ibyo nibyo Urubyiruko rugenderaho.”
Yasabye Urubyiruko ruri mu Rwanda bo ni hanze yarwo kudategereza ejo, ahubwo umusanzu wabo bakawutanga none.
Mu gusoza Umuganda Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye Urubyiruko kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagahangana n’abayikwirakwiza.
Ahakozwe imirwanyasuri ni mu Ishyamba riteye ku musozi uhanamiye igishanga cya Rugeramigozi abaturage bahingaho imyaka itandukanye.