
Karasira Aimable alias Prof. Nigga yatangiye kwiregura ku mafaranga yafatanwe aho aregwa icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze, we akaburana agihakana.
Aimable Karasira wageze ku rukiko yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, amashapure atatu mu ijosi, igikapu cyirimo ibitabo n’impapuro, yambaye isaha ku kaboko, amatarata mu maso ndetse n’inkweto zo mu bwoko bwa bodaboda zidasa rumwe ari ubururu urundi ari umweru anambaye amasogisi maremare y’umukara, afite akajerekani na telemusi mu ntoki.
Uruhande rwa Karasira ni rwo rwakomeje kwiregura ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze ndetse n’icyaha cy’iyezandonke.
Me Bikotwa Bruce umwe mu banyamategeko babiri bunganira Karasira yavuze ko bafite inzitiza ko urukiko rudakwiye kwakira ibyo birego birimo ibyaha bibiri aribyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze, n’iyezandonke.
Me Bikotwa ati “Twasuzumye ikirego cy’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge basanga ibyo birego nta birimo, ariko bageze mu rugereko rw’ihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza bahita bahindura ikirego bigaragara mu byo bise inyandiko ivuguruye.”
Me Bikotwa Bruce kandi yavuze ko impamvu ibyo birego biregwa Karasira bidakwiye kwakirwa ari uko ntaho yabibajiwe haba mu bugenzacyaha (RIB), mu bushinjacyaha ndetse anaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ati “Ubushinjacyaha bwareze ikirego kirimo ibyaha bine aribyo icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, gukurura amacakubiri n’ibindi ariko ibyaha byo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’iyezandonke ntaho byagaragaye uretse bageze i Nyanza bavanwe i Kigali.”
Me Bikotwa Bruce yisunze ingingo z’amategeko yasabye urukiko ko rutakwakira biriya byaha bityo akisobanura ku bindi byaha bine aregwa gusa.
Urukiko rwabajije uruhande rwa Karasira ngo ko taliki ya 03/06/2021 mu bugenzacyaha bigaragara ko hari aho yabajijwe ibijyanye n’amafaranga ngo ‘Abo bantu batandukanye baguhaga amafaranga anyujijwe kuri World remit ni ayiki?”
Akabazwa n’ibindi bijyanye n’amafaranga aho ntibyaba ariyo ntandaro yo kuregwa biriya byaha?”
Karasira na we mu gusubiza ati “Kubazwa narabajijwe koko gusa sinabibajijweho mu nzego zose.”
Me Bikotwa na we mu gusubiza urukiko ati “Nta bikorwa bijyanye n’icyaha cy’iyezandonke yabajijweho.”
Urukiko rwongeye kubaza uruhande rwa Karasira niba ariyo myiregurire yabo ku cyaha baregwa cyangwa niba babyisobanuraho bikazareberwa hamwe.
Karasira na we mu gusubiza ati “Ibyiza ni uko twabagarira yose mukazasuzuma inzitizi n’ibindi twireguye.”
Karasira yatangiye kwiregura ku mafaranga yafatanwe. Mu iburanisha rya none yaranzwe n’ubwitonzi akanemeza ko akirutse indwara ya COVID-19.
Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga yavuze ko mu nyandiko itanga ikirego ubushinjacyaha buvuga ko butazi inkomoko y’amafaranga atunze, ariko yagiye ava mu biganiro yatangaga ayahabwa n’abantu batandukanye.
Karasira ati “Nibyo yavaga mu biganiro natambutsaga n’urukiko rubyemeje gutyo byamfasha.”
Yemeje ko aregwa gukora ibiganiro bitatu bigize ibyaha (we atemera) kandi kuri YouTube ye hariho abiganiro 244.
Karasira avuga ko inkomoko y’ama-Euro arenga ibihumbi icumi na birindwi byari kuri konti ye, yavuze ko yayahembwaga na Google anagaragaza ikimenyetso.
Karasira ati “Ayo ma-Euro nayavanye kuri YouTube kandi si Karasira wenyine n’abandi bakoresha YouTube barahembwa.”
Karasira asobanura amafaranga arenga miliyoni eshatu yafatiwe iwe mu rugo mu gihe cy’isaka yari yayavanye kuri banki ayabika mu rugo kandi bamusaka hari mu gihe cya COVID-19, bari muri gahunda ya guma mu rugo, banashishikarizwa ko uwagira amafaranga yaba ayafite mu rugo kugira ngo ayakeneye amufashe.
Gusa muri ariya mafaranga harimo nayo akodesha inzu ebyiri n’imirima.
Karasira ati “Mbere y’uko Mama na Papa bapfa mu 1994 bari abakozi ba leta bariteganyirije, iyo mitungo ndayisigirwa ikaba yaramfashaga na murumuna wanjye urwaye mu mutwe ikadutunga.”
Urukiko rwabajije Karasira niba hari amasezerano afitanye n’abakodesha.
Karasira mugusubiza ati “Ibimenyetso byose barabitwaye ubwo bazaga gusaka, kandi abandi bafunze abana babo, abagore babo babazanira utuntu njye rero nta n’umwe mfite ubu mperuka iwacu cyera sinzi uko hameze.”
Karasira kandi mu mafaranga yafatiwe iwe mu rugo yemeje ko hari ayo yahawe n’abagabo babiri agera kuri miliyoni ebyiri gusa yo yari yarayariyeho.
Karasira akomeza agira ati “RIB yarampamagaye nsanga abantu bakora mu rwego rw’iperereza bampa amafaranga miliyoni ebyiri mu ntoki, bo nta nta telefone bajya bapfa gukoresha kugira ngo njye mvuga leta neza.”
Ku mafaranga arenga miliyoni cumi n’imwe kandi Karasira yari afite kuri telefone ye avuga ko amwe yanyuzwaga kuri world remit muri ayo hakaba hari umuntu wo hanze wamuhaga ibihumbi maganacyenda buri kwezi kuko yari yirukanwe ku kazi k’ubwarimu yakoraga.
Karasira kandi akemeza ko akirukanwa mu kazi abantu bishyize hamwe bamuremera amafaranga kugira ngo azanakomeze abashe kuvuza murumuna we.
Karasira ati “Erega mu bagufasha ushobora no gufashwa n’abo utazi. Ubu se ko Docteur Kanimba yafashijwe agahabwa amafaranga yo kujya kwivuza binashoboke ko mu bamufashije harimo abo atazi, na we bigize icyaha? Karasira si we waba ufashijwe wenyine.”
Karasira yahise afata umwanya aganira n’abunganizi be, maze avuga ko amaze igihe arwaye ataherukanaga n’abunganizi be bityo yahabwa igihe bakazabanza kuvugana.
Umucamanza ati “Ibi bintu biragoye kandi birakomeye reka tubahe umwanya muzabiganireho.”
Karasira uregwa ibyaha birimo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi, ibyo aregwa aburana abihakana. Ibyaha aregwa byabereye kuri YouTube.
Yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akanaba umuhanzi. Niba nta gihindutse urubanza ruzakomeza taliki ya 08/07/2025.