
Aya masezerano yasinywe hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo agamije kurangiza ubushyamirane bumaze imyaka igera hafi kuri 31. Ni ikibazo cyatangiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ubwo abakoze Jenoside bahungiraga muri Congo bakemererwa gukomeza gutunga intwaro bakanazikoresha batera u Rwanda muri iyo myaka yose.
Ayo masezerano, yayobowe na Amerika, yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025, i Washington hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe n’uwa DRC Thérèse Kayikwamba Wagner.
Inyandiko ikubiyemo ayo masezerano ivuga ko ahita atangira kubahirizwa.
Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko “Uyu munsi, urugomo no gusenya birarangiye, n’akarere kose gatangiye icyiciro gishya cy’icyizere”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Marco Rubio, wahagarariye gushyira umukono kuri aya masezerano, yavuze ko uyu ari “umunsi wanditse amateka kandi w’ingenzi”, ashima “igihagararo no kugira ijambo kwa Amerika mu guhuza abantu”.
Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Kayikwamba bashimye uruhare rutaziguye rwa Perezida Trump mu gutuma aya masezerano agerwaho.
Ibikubiye muri aya masezerano
Ni amasezerano akubiye mu ngingo nkuru icyenda ari zo:
1. Kutavogera ubusugire bwa DRC n’ubw’u Rwanda no kubuza imirwano.
2. Guhagarika/kuvana (ingabo) mu bikorwa, kwamburwa intwaro, kwakira imitwe yitwara gisirikare itari iya leta habanje kugira ibisabwa.
3. Gushyiraho uburyo buhuriweho bw’ubugenzuzi bw’umutekano hagamijwe kurandura umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no guhagarika ubufasha bwose bwa leta kuri uwo mutwe n’indi mitwe ifitanye isano na wo.
4. Gucyura impunzi, no gusubiza mu byabo abahungiye imbere mu gihugu no korohereza imiryango itabara imbabare mu bikorwa byayo bihagarikiwe na leta ya Repubulika ya Demokalasi ya Congo.
5. Gushyigikira ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO, harimo no kwiyemeza ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro 2773 w’Akanama k’Umutekano ka ONU.
6. Gahunda y’ubuhahirane mu bukungu irimo no gukorera mu mucyo kurushaho ku bijyanye n’amabuye y’agaciro.
7. Ishyirwaho ry’akanama k’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no gucyemura ibibazo bishobora kuvuka, kagizwe n’umuhuza w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Qatar na Amerika.
8. Ibiteganywa bya nyuma, birimo nko kuba aya masezerano azakomeza kugeza igihe kitazwi ndetse ko ashobora guseswa n’uruhande rumwe muri izi zombi (u Rwanda na DRC) rubanje kubimenyesha urundi mbere y’amezi atandatu.
9. Kuba aya masezerano atangira kubahirizwa ako kanya akimara gushyirwaho umukono.
Impande zombi ziyemeje gushyigikira ibiganiro bikomeje hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 biyobowe na leta ya Qatar hamwe n'”ibikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro itari iya leta”.
Minisitiri Rubio yavuze ko kurangiza intambara bidasobanuye amahoro gusa no kurengera ubuzima, ko ahubwo ari no “gutuma abantu babaho, gutuma abantu ubu bagira inzozi n’icyizere cy’ubuzima bwiza kurushaho no kugira uburumbuke, amahirwe mu bukungu, no gutuma imiryango yongera guhura…”
Ati: “Ibyo bintu biba bidashoboka iyo hari intambara n’amakimbirane”, yongeraho ati: “Haracyari byinshi byo gukora”. Yanavuze ko Amerika ishaka gukorana ubucuruzi n’abafatanyabikorwa bayo.
Minisitiri Nduhungirehe na we yavuze ko aya ari “amasezerano yanditse amateka”, avuga ko hakiri ugushidikanya kwinshi “mu karere kacu n’ahandi kuko hari amasezerano menshi yabanje ntashyirwe mu bikorwa” ndetse ko “inzira iri imbere ntizoroha”.
Yongeyeho ati: “Ariko hamwe n’ubufasha bukomeje bwa Leta Zunze Ubumwe [za Amerika] n’abandi bafatanyabikorwa, twemeza ko impinduka ikomeye yagezweho.
“U Rwanda rwiteguye gukorana na DRC mu kugera ku byo twiyemeje duhuriyeho.”
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko aya masezerano afunguye “icyiciro gishya, kidasaba gusa ibyo twiyemeje, ahubwo [gisaba] n’ubutwari bwo kubisohoza”.
Ati: “Abababaye cyane kurusha abandi barimo kutureba. Biteze ko aya masezerano yubahirizwa kandi ntidushobora kubatenguha.”
Yasubiyemo ubutumwa bw’abagore bo mu burasirazuba bw’igihugu baherutse kumugezaho, bakamusaba ko aya masezerano atagomba kuba amahoro y’abakomeye, ko ahubwo agomba kuba amahoro nyayo kandi agera kuri bose.
U Rwanda na Repubulika ya Demokalasi ya Congo basinye aya masezerano y’amahoro ariko ikibazo cya Congo na AFC/M23 yigaruriye igice kinini cy’iburasirazuba bw’igihugu cyo kiracyahari ndetse M23 yatangaje ko itazigera na rimwe irekura ahantu yafashe. Bivuze ko mu gihe ikibazo cya AFC/M23 na DRC kitakemuka nubundi ishyirwa mubikorwa ry’aya masezerano y’u Rwanda na Repubulika ya Demokalasi ya Congo ritashoboka kuko Congo ishinja u Rwanda ko arirwo rwayiteye ariko u Rwanda rwo rwabihakanye kenshi kugeza uyu munsi.