
Umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa bwa mbere yavuze ku masezerano yasinyiwe i Washington hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Corneille Nangaa yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku Banye-Congo abifuriza umunsi mwiza w’Ubwigenge bw’igihugu cyabo bwabonetse tariki 30/06/1960.
Nibwo bwa mbere yagize icyo avuga ku masezerano yasinywe hagati ya Congo n’u Rwanda tariki 27/06/2025, aho yavuze ko ari intambwe nto yatewe.
Ati “Twemera ibikorwa byose bigamije amahoro, byaba iby’imbere mu gihugu, ibyo ku rwego rw’akarere, cyangwa mpuzamahanga. Amasezerano yasinyiwe i Washington tariki 27/06/2025 hagati ya Repubulika y’u Rwanda, n’ubutegetsi butemewe bwamunzwe na ruswa bw’i Kinshasa, ni intambwe nto ariko ifite akamaro, twarabyakiriye.”
Yavuze ko ayo masezerano akora ku kantu gato ku mpamvu nyazo ziteza intambara muri Congo.
Ati “Kubeshya ku rwego mpuazamahanga ko nta kibazo kiri muri Congo, ko gusa ari intambara hagati ya Kigali na Kinshasa, ni ikinyoma kitakwemerwa ni yo mpamvu AFC/M23 yishimira inzira ya Doha igirwamo uruhare na leta ya Qatar, igasaba ubutegetsi bw’I Kinshasa kugirana ibiganiro bitaziguye n’umuryango wacu kugira ngo tuganire ku mpamvu nyazo z’imizi y’ibibazo biri muri Congo.”
Corneille Nangaa yavuze ko AFC/M23 ishyigikiye ibyo biganiro kandi izabijyamo n’umutima mwiza ku bushake, agashimira ubuyobozi bwa Qatar n’umuyobozi wayo Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ku buruyobozi bwiza, kwihangana no gushaka amahoro nyayo agizwemo uruhare na buri wese.
Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 yavuze ko leta ya Congo ikomeza kwica Abanyamulenge, aba Hema muri i Turi n’ibitero by’imitwe ya Wazalendo, ibyo byose ngo bisubiza inyuma ibyo biganiro.
AFC/M23 isaba hakwiye kubaho ibiganiro bihuza inzego zose muri Congo bikaga mizi y’ibibazo byatewe na Perezida Felix Tshisekedi, birimo kuyobora agendeye ku bwoko, amagambo abiba urwango, kunyereza imitungo y’igihugu, umushinga wo guhindura itegeko nshinga, ibyo byose Nangaa avuga ko ari “igitugu gikabije”.
Bamwe mu basesengura politiki y’ibiyaga bigari, bagiye bagaragaza ko amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo i Washington, asa n’areba ubukungu, bikaba ari ngombwa ko umutwe wa AFC/M23 na wo uganira na leta ya Congo kugira ngo byuzuzanye n’ayo masezerano.
Ubutegetsi bwa Congo na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, bwakunze kuvuga ko AFC/M23 itabaho ko ari agakingirizo k’u Rwanda ku buryo aho kuganira na yo, bavugana n’u Rwanda.
Gusa i Doha muri Qatar hatangiye ibiganiro bihuza leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 kugeza ubu byahagaze, cyakora u Rwanda rwasabye ko Leta zunze ubumwe za America zakomeza gushyigikira iyo nzira kugira ngo izo mpande na zo zigere ku masezerano.
AFC/M23 yagiye igaragaza ko leta ya Congo yohereza intumwa zitari ku rwego rwo gufata ibyemezo muri ibyo biganiro bibera muri Qatar.
Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za America ubwo ariya masezerano yasinywaga na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungire na Madamu Kayikwamba Vagner, yavuze ko America izaharanira ko ashyirwa mu bikorwa kandi ko uruhande rutazayubahiriza ruzafatirwa ibihano by’ubukungu.
Mu magambo make, amasezerano y’i Washington azasinywa n’abakuru b’ibuhugu barimo Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, arimo ingingo zikomeye zigera kuri eshanu.
Gusaba ibihugu guhagarika gushyigikira imitwe irwanya ibindi, no kubaha ubusugire bwa buri gihugu. Gusenya umutwe wa FDLR bigizwemo uruhare n’u Rwanda na Congo, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho ku bw’umutekano w’u Rwanda.
Kuvana ingabo mu birindiro, no gusenya imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri Congo no gusubiza abayigize mu buzima busanzwe. Ubufatanye mu by’ubukungu hagati ya Congo n’u Rwanda, ibigo byo muri leta zunze ubumwe za America bikazashora imari ifatika muri ibyo bihugu kugira ngo biteze imbere imibereho y’abaturage.