
U Rwanda ruri ku isonga mu bihugu bifite umutekano usesuye muri Afurika, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa Numbeo bwasohowe hagati mu mwaka wa 2025. Rwaje ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Afurika ndetse no ku mwanya wa 23 ku rwego rw’Isi, aho rufite amanota 73.6 ku gipimo cy’umutekano.
Kugira igihugu gitekanye ntibikigarukira gusa ku kudakora ibyaha. Birimo no kugira inzego z’ubuyobozi n’ubutabera zikora neza, abashinzwe umutekano buzuza inshingano zabo, abaturage bafite ubwisanzure n’amahirwe angana, ndetse n’iterambere ry’ubukungu ridahungabanywa n’umutekano muke.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bifite umutekano usesuye bikurura ishoramari rishya, haba irya ba rwiyemezamirimo bato cyangwa ibigo binini mpuzamahanga, bigatuma ubukungu bukura, akazi kakaboneka, ndetse n’amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta akiyongera.
Umutekano kandi ugaragaza ubwizigame mu mibanire y’abantu, aho abaturage bashobora kugenda nijoro, abana bakajya ku mashuri batikanga, ndetse n’abagore n’abandi bafite intege nke bakagira umutekano wo kwinjira mu bikorwa by’ubukungu n’imibereho rusange.
Tunisia, ku mwanya wa 71 ku Isi, ifite amanota 55.0
Zambia, ku mwanya wa 72 ku Isi, ifite amanota 54.4
Sudani, ku mwanya wa 74 ku Isi, ifite amanota 54.4
Ghana, ku mwanya wa 76 ku Isi, ifite amanota 54.2
Uru rutonde rwerekana ko kugira igihugu gitekanye biri mu by’ingenzi bituma habaho iterambere rirambye, abaturage bakabaho bafite icyizere cy’ahazaza, ndetse na Leta igashobora gushyira imbaraga nyinshi mu burezi, ubuvuzi n’ibikorwaremezo aho guhora ihanganye n’ibibazo by’umutekano muke.
U Rwanda rukomeje kugaragaza ko umutekano ari inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu gifite icyerekezo cyiza, gitanga icyizere, kandi gishobora guhangana n’ibibazo by’Isi y’iki gihe.