
Umujyanama mukuru wa Perezida w’Amerika Donald Trump kuri Afurika yabwiye BBC News ko ingingo yo gushyira intwaro hasi iri mu masezerano y’amahoro u Rwanda ruherutse kugirana na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, “ahanini ireba M23”.
Mu kiganiro Newshour cya BBC News World Service, Massad Boulos yanavuze ko kuba u Rwanda rwarashyize umukono kuri aya masezerano byumvikanisha ko rwemera ko rufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23, wongeye kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa guhera mu mpera y’umwaka wa 2021.
Leta y’u Rwanda ihakana gufasha uwo mutwe, uyobowe ahanini n’Abatutsi b’Abanye-Congo, uvuga ko wafashe intwaro kugira ngo urinde uburenganzira bw’abo muri ubwo bwoko bwa ba nyamucye no kubera ko abategetsi ba DRC bisubiyeho ku byo bari bariyemeje mu masezerano y’amahoro yabayeho mbere.
Ku wa gatanu ushize, i Washington muri Amerika, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe n’uwa DRC Thérèse Kayikwamba bashyize umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, imbere ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Marco Rubio.
Ni amasezerano agamije kurangiza intambara imaze imyaka 30 ihagarara ikongera ikubura mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y’agaciro.
Abajijwe niba aya masezerano asobanuye ko M23 igomba gushyira intwaro hasi, Boulos, wagize uruhare rukomeye muri aya masezerano, yabwiye BBC News ati:
“Yego, cyane rwose, ahanini bireba M23 ariko binareba indi mitwe yose yitwaje intwaro.
“Ariko ibyo ni ingingo y’ingenzi y’ibiganiro bya Doha [muri Qatar] biri hagati ya leta ya DRC, ubutegetsi bwa Perezida [Félix] Tshisekedi n’umutwe wa M23, birimo gukoreshwa na Qatar. Rero birumvikana ibi [aya masezerano] bireba ahanini M23 hamwe n’indi mitwe yose yitwaje intwaro.”
Boulos yavuze ko nubwo M23 ari “umutwe w’Abanye-Congo, ariko nta gushidikanya ko bafashwa n’u Rwanda, nta muntu n’umwe ubihakana”.
“Ndetse ni imwe mu mpamvu zatumye dufasha muri aya masezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda.”
Abajijwe niba kuba u Rwanda rwarinjiye muri aya masezerano bisobanuye ko rwemera ko rufasha M23, Boulos yavuze ko atekereza ko “byigaragaza”.
Ati: “Kuba [u Rwanda] bari muri aya masezerano y’amahoro, uruhare rwabo ahanini ruri muri ubwo buryo. Banemeje ndetse biyemeza gufasha mu biganiro bikomeje i Doha bijyanye na M23. Nta gushidikanya ko bafite ijambo rinini, mbivuze gutyo, kuri uwo mutwe nubwo uwo mutwe ari uw’Abanye-Congo twese turabizi.”
U Rwanda rushimangira ko rwagiye muri aya masezerano kubera inkeke ku mutekano warwo ziterwa n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa DRC urwanya ubutegetsi bwarwo. Aya masezerano y’amahoro ateganya ko ugomba kurandurwa.
Corneille Nangaa ukuriye umutwe wa AFC/M23 aheruka kuvuga ko aya masezerano ya Washington “areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane muri DR Congo”, ko ari yo mpamvu bo bashyigikiye inzira ya Doha y’ibiganiro hagati ya leta ya Kinshasa na AFC/M23 kugira ngo bacyemure “impamvu-muzi z’ikibazo cya Congo”.
Aya masezerano yashimwe na benshi nk’ayanditse amateka ndetse ko atanga icyizere ko kera kabaye uburasirazuba bwa Congo bugiye kugira amahoro.
Ariko hari na bamwe bayanenze, barimo na Joseph Kabila wategetse DRC imyaka 18 guhera mu 2001, wayise “amasezerano y’ubucuruzi” ndetse ko ari “ikinamico ya dipolomasi”.
Kuri ubu Kabila ari gukora ibikorwa bya politike mu gice kigenzurwa n’umutwe wa M23, wafashe ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC, birimo n’imijyi wa Goma na Bukavu. Sena ya DRC iherutse kumwambura ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’ubucamanza, nyuma yo kumushinja ubugambanyi bwo gukorana na M23.
Boulos yagize ati: “Aya ni amasezerano y’amahoro, si amasezerano y’ubucuruzi. Hazabaho andi masezerano amwe n’amwe y’ubucuruzi – amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bibiri – azabaho mu gihe kiri imbere cya vuba.”
Yanabajijwe icyo DRC, cyane cyane abaturage bayo, bazungukira muri aya masezerano y’amahoro, cyane ko bivugwa ko amabuye y’agaciro acukurwa muri DRC azajya atunganyirizwa mu Rwanda.
Ati: “Muri aya masezerano rusange y’amahoro, harimo ingingo y’ubukungu yo ku rwego rw’akarere. Icyo impande zombi zemeranyijeho, ndetse twafashije ko kigerwaho, ni ugushyiraho gahunda y’ubuhahirane mu bukungu mu karere, kandi ni ingenzi cyane.”
Yanavuze ko “u Rwanda rwose na rwo hari amabuye y’agaciro macye rufite. Ndetse ubu tuvugana, hari kompanyi z’Amerika zisanzwe zirimo gucukura mu Rwanda ndetse zihamaze igihe runaka”.
“Ariko muri iyi gahunda y’ubuhahirane mu karere, ibihugu byombi byemeranyije gukorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo buri ku murongo, mu buryo bwemeranyijweho n’impande zombi aho u Rwanda ruzagira uruhare cyane cyane mu bijyanye no gutunganya [amabuye y’agaciro].”
U Rwanda ruhakana ibirego bya DRC irushinja gusahura umutungo kamere wayo.
Muri icyo kiganiro na BBC News cyo ku wa kabiri, Boulos yanabajijwe niba kuba Amerika yemera ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23 zishinjwa kwica abasivile babarirwa mu bihumbi mu burasirazuba bwa DRC, ikirego M23 ihakana, bidasa nkaho rurimo kubihemberwa muri aya masezerano aho kubihanirwa.
Yabihakanye, ati: “Habe na busa. Mu by’ukuri ikintu cy’ingenzi cyane muri aya masezerano y’amahoro ni uburyo buhuriweho bw’umutekano bwemeranyijweho n’impande zombi. Reka ntitwibagirwe ko aya ari amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda.
“Ntidushobora kuza hano ngo dutegeke ikintu na kimwe ku mpande zombi. Bombi barahuye baremeranya. Twabibafashijemo. Kandi si twe twenyine. Twubakiye kuri gahunda zari zisanzweho.”
Yongeyeho ko mu gihe hagira uruhande rutubahiriza aya masezerano, hari “ibihano” rwafatirwa, nkuko Trump yabivuze ku wa gatanu.
Biteganyijwe ko nyuma yuko aya masezerano ashyizweho umukono, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi bazahurira mu nama i Washington bakarangiza isinywa ry’aya masezerano.