
Real Madrid yatsinze Juventus mu mukino utari urimo guhatana bikomeye, Borussia Dortmund itsinda Monterrey, zombi zihita zibona itike yo kuzahurira muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijoro ryo ku Kabiri tariki ya 1 no mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma ya ⅛ muri iri rushanwa rihuza amakipe yo ku migabane yose yo ku Isi.
Umukino wabanje ni uwahuje Real Madrid yo muri Espagne na Juventus yo mu Butaliyani. Wari umukino wihuta cyane warimo gusatirana kw’amakipe yombi, kuko yose yashakaga gutsinda.
Uburyo bukomeye bw’igitego bwabonetse bwa mbere muri uyu mukino ni ku munota wa munani, aho Randal Kolo Muani wa Juventus yateye ishoti ari wenyine arebana n’umunyezamu, Thibaut Courtois, gusa rijya hejuru y’izamu.
Igice cya mbere muri uyu mukino cyarangiye ari 0-0, ariko mu cya kabiri ku munota wa 54, Gonzalo Garcia, afasha Real Madrid kubona igitego, ari na cyonyine rukumbi cyayihesheje itike ya ¼. Andi mashoti yose Real Madrid yateraga Michele Di Gregorio wari mu izamu rya Juventus yatabaraga.