Inkoni y’Umwami w’u Bwongereza y’Imikino ya Glasgow 2026, yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 10 Werurwe 2025 ubwo Umwami Charles III yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Umuryango wa Commonwealth.
Ku nshuro ya mbere, buri gihugu cyahawe inkoni gishobora gutaka mu mabara n’umuco wacyo, aho inkoni zose uko ari 74 zizahurizwa i Glasgow nyuma y’iminsi 500 uru rugendo rutangiye, iya nyuma ari yo ishyikirizwa Umwami Charles III ndetse ubutumwa buyirimo busomerwe mu ruhame hatangizwa Imikino ya Commonwealth ya 2026.
Inkoni y’Umwami yari igaragiwe n’umukinnyi w’amagare Muhoza Eric na Uwitonze Claire usiganwa ku maguru, bombi bitabiriye Imikino ya Commonwealth yabereye i Birmingham mu 2022.
Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe; Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth, Umulinga Alice; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi na Uwayo Fabrice wari uhagariye Minisiteri ya Siporo.
Ubutumwa bwahawe urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa bwiganjemo kurushishikariza guharanira ishema ry’igihugu nk’uko bamwe muri rwo babikoze, ndetse rugaharanira kurenzaho.
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth, Umulinga Alice, yavuze ko imikino ya Basketball y’abakina ari batatu yakinwe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwitabira Imikino ya Glasgow 2026.
Yongeyeho ati: “Ndabashishikariza gukomeza gushyigikira no gukoresha impano zanyu kugira ngo duteze siporo yacu imbere kurushaho ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Inkoni y’Umwami, ubushize yari iy’Umwamikazi, yageze mu Rwanda ku nshuro ya kane nyuma ya 2014, 2017 na 2021 kuva rutangiye kwitabira Imikino ya Commonwealth ihuza ibihugu bivuga Icyongereza mu 2010.
Kuri iyi nshuro, u Rwanda ni cyo gihugu cya nyuma cyo muri Afurika cyakiriye iyi nkoni, aho izakomereza urugendo rwayo muri Aziya.
