Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.
Mu bandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Gashyantare 2026, harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Buri wese witabira Car Free Day akora siporo yibonamo, aho imihanda itandukanye y’i Kigali iba yafunzwe hagati ya saa Moya na saa Yine za mu gitondo ku bakoresha imodoka na moto, igaharirwa abakora siporo ku maguru no ku magare n’indi mikino irimo Tennis yo mu muhanda na Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu.
Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kongera kuramukanya n’abatuye mu Mujyi wa Kigali, barimo n’abana bakiri bato bari muri iki gikorwa mu rwego rwo gukurana umuco wo gukora siporo
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko n’izindi ntara zigenda zitabira gukora iki gikorwa.
Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange no kubungabunga ubuzima.
Muri aya masaha imodoka zidakoresha imihanda, imyuka zisohora yangiza ikirere iragabanuka.
