Perezida Ndayishimiye Evariste yirukanye muri Polisi Coloneli Gérard NIJIMBERE amushinja kurya umuceri ugenewe begenzi be ashinzwe.
Itangazo ryasinyweho na Perezida w’u Burundi ku wa Kane tariki 19 Gashyantare, 2026 rivuga ko icyemezo cyafashwe kigomba guhita cyubahirizwa.
Muri iryo tangazo harimo ko ikibazo cya Coloneli NIJIMBERE cyizweho na Ministeri y’Umutekano mu gihugu, Iterambere n’Umutekano rusange.
Kugeza ubu nta we uzi niba uriya mupolisi mukuru azanakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Umwe mu bakurikirana ibibera i Burundi ariko utagaragaza amazina ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko hamaze igihe abasirikare b’Abarundi bari mu misozi miremire ya za Minembwe, mu burasirazuba bwa Congo bataka imibereho mibi.
Akavuga ko kizira kugaragaza icyo kibazo kuko bifatwa nko kwigaragambya, kandi ubikoze yabihanirwa. Abasirikare bagaragaza ko ngo bashonje kandi ibibagenewe binyerezwa n’ababakuriye.
Perezida Evariste Ndayishimiye yigeze kumvikana yihaniza abayobozi barya ibya rubanda bashinzwe kuyobora.

