Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, byahitanye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi Richard, wahoze ari Umupolisi Mukuru.
Iyi nkangu yabereye mu Mudugudu wa Rindiro, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahagana saa saba z’amanywa. Amakuru agaragaza ko urukuta rufata ubutaka rwasenyutse nyuma yo gucengerwamo n’amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru, rukagwira inzu ya nyakwigendera, rukamuhitana ari mu cyumba yaruhukagamo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemereye itangazamakuru aya makuru, anihanganisha umuryango wabuze uwabo.
Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kuko inzu babagamo yasenyutse.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango we urimo gutegurirwa kwimurwa aho habereye ibi byago.
Polisi yasabye abaturage kwitwararika mu bihe by’imvura nyinshi, bakita ku miyoborere y’amazi ava mu ngo zabo, birinda kuyafunga cyangwa kuyayobora nabi kuko bishobora guteza inkangu n’ibindi byago.
Ni mu gihe na Ministry in Charge of Emergency Management (MINEMA) yari yaburiye Abanyarwanda ko hagati ya tariki ya 21 na 28 Gashyantare 2026 hateganyijwe imvura irimo inkuba n’umuyaga mwinshi, isaba abaturage kugama mu nzu no kwirinda gukora ku byuma mu gihe cy’imvura.
Ibi byago byabaye mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu haguye imvura nyinshi irimo umuyaga n’inkuba, inzego zibishinzwe zigakomeza gukangurira abaturage gufata ingamba zo kwirinda ibiza.
