Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 biravugwa ko yarasiwe mu gitero cya Drone cy’ingabo za Congo, FARDC mu gace ka Rubaya.
Bamwe mu bari ku ruhande rwa leta ya Congo, baremeza ko Willy Ngoma yarashwe mu masaha y’igicuku ashyira saa cyenda z’ijoro (02:42 a.m) hafi y’umurima munini w’uwitwa Gahizi.
Kugeza ubu ntacyo AFC/M23 iravuga kuri aya makuru, cyakora Lawrence KANYUKA, umuvugizi wa politiki wayo yatangaje ko agace ka Rubaya kibasiwe n’ibitero bya drone kimwe n’agace ka Kalehe.
Yanditse kuri X ko mu masaha ya saa 2h43 a.m drone z’ingabo za Congo, zarashe zidatoranya i Rubaya mu bice bituwe, byica abasivile b’inzirakarengane.
Ati “Iki gikorwa kibi kigize icyaha cyibasira kiremwamuntu n’icyaha cy’intambara.”
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko Lt.Col Willy Ngoma yarashwe arapfa.
Umunyamakuru Steve Wembi uba hafi cyane ya Joseph Kabila, ndetse na AFC/M23 yatangaje ko igitero cya drone za FARDC cyagabwe ku modoka z’abayobozi ba AFC/M23, cyakora ntiyavuze abo cyahitanye.
Kugeza ubu ku mugaragaro ntabwo AFC/M23 iremeza urupfu rwa Lt.Col Willy Ngoma, kimwe n’ingabo za leta ya Congo, FARDC ntacyo zirabivugaho.
