Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, u Rwanda rwakiriye abasaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libya.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), muri abo harimo 19 bakomoka muri Eritrea, 143 bo muri Sudani, umwe wo muri Ethiopia n’undi umwe wo muri Sudani y’Epfo.
Aba basaba ubuhungiro bakiriwe mu rwego rwa gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ikorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse na Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Iyi gahunda igamije kwakira byihutirwa kandi by’agateganyo impunzi zahuye n’ibibazo bikomeye muri Libya, aho zimwe zajyaga zishaka kujya i Burayi zigafatwa, zigahohoterwa cyangwa zigacuruzwa nk’abacakara.
Abenshi muri bo bahunze ibihugu byabo kubera intambara, umutekano muke, ihohoterwa rishingiye kuri politiki n’itotezwa. Abo muri Sudani na Sudani y’Epfo bahunze amakimbirane n’intambara byatumye ubuzima bwabo bujya mu kaga, mu gihe abo muri Eritrea na Ethiopia bamwe bahunze itotezwa, gufungwa bidakurikije amategeko no kubuzwa uburenganzira bw’ibanze.
Kuva iyi gahunda yatangira mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira abasaga 2,760. Muri bo, abarenga 2,500 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira, cyane cyane ibyo ku mugabane w’u Burayi na Amerika
