Hari hashize umwaka William Ruto, Perezida wa Kenya, ayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho yari yarasimbuye Salva Kiir, Perezida wa Sudani y’Epfo.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Werurwe 2026, Perezida William Ruto yashyikirije ubuyobozi Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, nyuma yo kumara umwaka ayoboye uyu muryango.
Nk’uko bisanzwe mu mikorere ya EAC, ubuyobozi busimburana hagati y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, aho nyuma ya Yoweri Museveni inkoni y’ubuyobozi ishobora kuzagera mu Rwanda.
