Ikipe ya Etincelles FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.
Ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye witabiriwe n’abafana benshi. Amakipe yombi yatangiye akina asatirana, ariko Rayon Sports igaragaza gushaka kugera ku izamu kenshi, nubwo ubwugarizi bwa Etincelles FC bwari buhagaze neza.
Ku munota wa 30, Rayon Sports yazamukanye umupira binyuze kuri Mugisha Didier awuha Tambwe Gloire winjiye mu rubuga rw’amahina. Tambwe yahise awuha Ndikumana Asman ariko umunyezamu Ndikumana Justin awufata neza.
Ubusatirizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Mugisha Didier, Aziz Bassane na Ndikumana Asman bwakomeje gusatira izamu rya Etincelles FC, ariko ubwugarizi bwari buyobowe na Iraguha Awadi na Ibrahim Abdul bukomeza kwitwara neza.
Igice cya mbere kigeze ku musozo, Etincelles FC na yo yatangiye gusatira cyane izamu rya Kwizera Olivier. Abasatirizi bayo barimo Ishimwe Djabilu, Niyonkuru Sadjati na Mwinyi Rodrigue Lody bagerageje uburyo butandukanye ariko ntibabasha kubona igitego.
Mu gice cya kabiri, Etincelles FC yagarutse mu kibuga ifite imbaraga. Ku munota wa 64, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yacouba Nimanga, nyuma y’umupira mwiza wazamuwe na Niyonkuru Sadjati awinjiza mu rubuga rw’amahina, ariko Ramazani Nchimanga na Emery Bayisenge bananirwa kuwukuraho.
Nyuma yo gutsindwa igitego, ku munota wa 69 umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka akuramo Ndikumana Asman, Mugisha Didier na Yanick Bangala, ashyiramo Fall Ngagne, Kitoko Likao na Habimana Yves, maze iyi kipe yongera imbaraga mu busatirizi.
Ku munota wa 78, Rayon Sports yishyuye igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne. Cyabonetse nyuma y’ikosa yakorewe hafi y’urubuga rw’amahina, maze aterera kufura ikomeye yinjira mu izamu.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Nyuma y’iyi ntsinzi, Etincelles FC yujuje imikino itanu idatsindwa, mu gihe Rayon Sports yo yujuje imikino itatu inganya.
Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali yanganyije 2-2 na AS Muhanga, naho Amagaju FC itsinda 2-1 Gorilla FC.
