“Nta nubwo ntekereza ko bwari ubutumwa bwe.” Uko ni ko Umunya-Irani-kazi uri mu kigero cy’imyaka 40 yabwiye BBC, nyuma y’uko Umutegetsi w’Ikirenga mushya wa Irani, Mojtaba Khamenei, avuze ijambo rye rya mbere agejeje ku baturage. Iryo jambo ryari rikubiye mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu.
Mu gihe kuva yatangazwa nk’Umutegetsi w’Ikirenga mushya ataraboneka mu ruhame, bamwe mu baturage batangiye gushidikanya ku muntu uri kuyobora iki gihugu.
Ubutumwa bwa mbere bwa Khamenei ku baturage ba Irani bwatanzwe n’umunyamakuru usoma amakuru kuri televiziyo y’igihugu.
Umugore umwe wo mu murwa mukuru, Tehran, yagize ati: “Numva ari nk’aho ubuyobozi bw’igihugu buri mu biganza bya IRGC [umutwe wihariye w’ingabo za Irani].”
Khamenei, binyuze ku munyamakuru usoma amakuru kuri televiziyo, yasezeranyije mu itangazo ryo ku wa Kane ko Irani izakomeza gufunga umuhora wa Hormuz kugira ngo ntucemo ibicuruzwa bijya mu mahanga. Ibi bikaba bishobora guhagarika ubucuruzi bungana na kimwe cya gatanu (1/5) cy’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku isi.
Yanavuze ko leta ye itazareka “guhorera amaraso” y’abaturage bishwe kuva intambara y’Amerika na Israel
kuri Irani yatangira. Yongeyeho ko kwihorera kumaze gukorwa kugeza ubu ari “agace gato gusa” k’ukwihorera kuzabaho.
Khamenei yavuze ko yamenye ko yagizwe Umutegetsi w’Ikirenga abinyujije kuri televiziyo y’igihugu.
Ariko kugeza ubu, Khamenei ntaragaragara mu ruhame, haba mu mashusho (videwo) cyangwa ku ifoto, kuva yatangazwa nk’usimbuye se.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze – nubwo nta gihamya yabitangajeho – ko Khamenei “yakomeretse kandi ashobora kuba yarangiritse ku isura” muri kimwe mu bitero byo mu kirere byagabwe kuri Tehran. Ibyo bitero byahitanye Ayatollah Ali Khamenei, umugore we ndetse n’undi muhungu we.
Kutaboneka kwe byagarutsweho n’abantu bamwe baganiriye n’ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igi-Perse, nyuma y’uko iryo jambo ritangajwe kuri televiziyo y’igihugu.
