Umunyarwanda w’impuguke mu buzima bwo mu mutwe n’ubuvuzi rusange bw’abantu avuga ko yavumbuye indwara eshatu z’ihungabana, ndetse n’uburyo bukiri mu igerageza bwo kuzivura.
Célestin Mutuyimana, ufite imyaka 39, ni umwarimu muri University of Zurich mu Busuwisi mu ishami ryiga ubuzima bwo mu mutwe (psychology).
Ubushakashatsi bwe bwibanda ku ndwara zituruka ku ihungabana bwo mu mutwe, cyane cyane izifite aho zihuriye n’umuco w’aho abantu batuye.
Buri mwaka ku itariki ya 10 Ukwakira hizihizwa World Mental Health Day, umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe. Insanganyamatsiko y’uyu munsi igaragaza ko mu gufasha abantu bahuye
n’amakuba ku isi, hakwiye no kwibandwa ku bufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Igihembo mpuzamahanga ku bushakashatsi bwe
Ibyo Dr Mutuyimana yagezeho mu bushakashatsi bwe – bwagenzuwe n’abandi bahanga mu rwego rwe mu gikorwa kizwi nka peer review – byatumye ahabwa igihembo mu kwezi gushize i Berlin mu Budage cyitwa Ernst Eduard Boesch Prize for Cultural Psychology.
Iki gihembo gihabwa umushakashatsi ukiri muto mu bya siyansi wakoze ubushakashatsi bwita ku muco kandi bugatanga umusanzu mu gufasha abaturage aho atuye ndetse no ku isi muri rusange.
Indwara nshya zishingiye ku muco
Mu kiganiro yagiranye na BBC News Gahuzamiryango, Dr Mutuyimana yavuze ko mbere y’ubushakashatsi bwe – yatangiye mu mwaka wa 2018 – hari hamenyerewe cyane indwara zo mu mutwe zituruka ku ihungabana zirimo Post‑Traumatic Stress Disorder (PTSD) n’indi y’agahinda gakabije izwi nka Depression.
Gusa ngo yaje gusanga hari abantu bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, ariko ntibihure n’ibisobanuro biri mu bitabo by’ubumenyi bwanditswe cyane muri Amerika no mu Burayi.
Dr Mutuyimana ati:
“Usanga abantu barwaye ariko ntibazigere bibona muri ibyo bimenyetso bivugwa mu bitabo. Ni yo mpamvu ubushakashatsi bwanjye bwa mbere bwari bugamije kumenya no gusobanukirwa ibimenyetso byihariye biterwa n’umuco umuntu atuyemo.”
Avuga ko ubu bushakashatsi bwatumye hamenyekana zimwe mu ndwara z’ihungabana zishingiye ku mibereho n’umuco w’abantu, harimo n’iyo yise ibikomere biterwa n’urushako.
