Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fitri usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, Abayisilamu bahurira hamwe mu isengesho rusange mbere yo gusabana mu miryango yabo.
Isengesho ryo ku rwego rw’Igihugu ryo kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, riyoborwa na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi kwa Ramadhan wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw, yakoreshejwe mu kugurira Abayisilamu batishoboye ibyo kurya byo kwizihiza Ilayidi. Muri iyo gahunda, hatanzwe toni 20 z’umuceri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sibomana Salimu, yavuze ko nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye, Abayisilamu bakwiye gukomeza kwegera Imana no kuyikurikiza.
Yanagarutse ku myiteguro y’urugendo rutagatifu rwa Hajj ruzabera muri Arabia Saoudite, avuga ko Abayisilamu 65 bo mu Rwanda biteganyijwe ko bazarujyamo. Uru rugendo ruzaba mu kwezi kwa Gatanu, aho abazagenda bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Arabia Saoudite mu buryo butazanyura ahandi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza nubwo igisibo kirangiye.
Ati: “Kuba Ramadhan irangiye si impamvu yo guhagarika ibikorwa byiza. Tugomba gukomeza gusenga no gufasha abatishoboye. Umunyabwenge ni uwifashisha amasomo ya Ramadhan akomeza gukora ibyiza.”
Yakomeje asobanura ko ibikorwa byiza bidakwiye kuba iby’igihe gito, ahubwo bikwiye guhoraho, kabone n’iyo byaba ari bike.
Yanibukije Abayisilamu kwirinda gusubira mu byaha, bagakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza.
Ati: “Umunyagihombo ni uwiyiriza ukwezi kose kwa Ramadhan, kwarangira agasubira mu byaha. Nta kamaro ko kugaragira Imana ukwezi kumwe, ngo andi mezi ugasubira mu byo wayiretse.”
Mufti Sindayigaya yashimiye Imana ku mahoro n’umutekano Abanyarwanda bafite, anagaragaza ko ari ingenzi ugereranyije n’ibihe bibi by’umutekano muke biri mu bihugu bimwe byo mu Burasirazuba bwo hagati.
Ati: “Amahoro ni yo soko y’iterambere n’ubukungu. Tugomba gushimira Imana ku mutekano dufite.”
Yasoje asaba Abayisilamu gukomeza ubumwe, kwirinda amacakubiri no gufatanya mu bikorwa byiza biganisha ku iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
