Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yongeye kunenga bikomeye ubutegetsi buriho muri icyo gihugu, mu kiganiro cyatangajwe ku wa mbere n’ikinyamakuru La Libre Belgique cyo mu Bubiligi, nkuko RFI yabitangaje.
Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu adahari mu 2025 kubera ibyo ashinjwa byo kugirana isano n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 u Rwanda rushinjwa gufasha, ikirego ruhakana.
Kabila yashinje Perezida wamusimbuye, Félix Tshisekedi, kuba “gashozantambara” no “guhonyora itegekonshinga”.
Abashyigikiye Tshisekedi bari gukora ubukangurambaga ku mugaragaro bwo guhindura itegekonshinga, ibyo bikaba byatuma agira uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu.
Kabila, waganiriye n’icyo kinyamakuru cyo mu Bubiligi bari mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23, yahamagariye abaturage kurwanya ubwo bukangurambaga, avuga ko “buteje ibyago bikomeye”.
Nta cyo leta ya DRC yahise itangaza kuri ibi bishya byavuzwe na Kabila, w’imyaka 54, wategetse DRC mu gihe cy’imyaka 18 guhera mu mwaka wa 2001.
Kabila yongeye gusaba ibiganiro bigamije gukumira ko igihugu cyagera ku rwego rw’icyo yise “Soudanification” (guhinduka nka Sudani), yibutsa amasezerano y’amahoro ubutegetsi bwe bwagiranye n’uwari umutwe w’inyeshyamba wa CNDP ku itariki ya 23 Werurwe (3) mu 2009. Umutwe wa CNDP ni wo waje kuvamo M23.
Kabila yanashinje leta ya DRC kumugambirira mu gitero cy’indege nto y’intambara itajyamo umupilote (drone) giherutse kugabwa ku nzu y’umuturage i Goma, cyishe umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ukora ibikorwa by’ubutabazi.
Leta ya DRC ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko ari yo yagabye icyo gitero cyiciwemo n’abandi bantu babiri, ivuga ko yatangije iperereza ryo kumenya uko byagenze.
Kabila yananenze kudahuzwa kwa gahunda zinyuranye z’amahoro zirimo gukorwa, avuga ko kunanirwa kwazo guterwa n’imiyoborere mibi n’ibura ry’ubushake bwa politike.
