Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yamaganye ibinyoma ku byabereye muri hoteli i Washington DC
Ni itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.
Iyi Ambasade yatangaje ko umwe mu bashinzwe umutekano w’u Rwanda, wari udafite intwaro, yahuye n’abashinzwe umutekano bo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gace ka hoteli i Washington DC kagenewe kugendwamo n’abashyitsi bose.
Nk’uko byasobanuwe, ayo matsinda yombi yari acumbitse muri hoteli imwe, ari na yo mpamvu bahuriyemo.
Ambasade y’u Rwanda yavuze ko uwo mushinzwe umutekano w’Umunyarwanda yabujijwe gukoresha ascenseur n’abashinzwe umutekano bo muri RDC, ikaba ivuga ko ibyo bidakwiye kuko aho hantu ari ah’abantu bose bemerewe kugera.
Yagize iti: “Ibi ni imyitwarire idakwiye kandi idahwitse, yakorewe ahantu buri wese yemerewe gukoresha. Icyakora, ikibazo cyahise gikemuka nta ngaruka zikomeye kibaye.”
Yakomeje ivuga ko nyuma y’icyo gikorwa, uruhande rw’u Rwanda rwahisemo guhindura hoteli. Gusa ngo Abanyarwanda bahohotewe ndetse banafatwa amashusho n’abantu batazwi mu gihe basohokaga muri iyo hoteli.
Ambasade yongeyeho ko nubwo habaye ubu bushotoranyi, itsinda ry’u Rwanda ryakomeje gutuza no kugaragaza ubunyamwuga, ryirinda icyatuma havuka amakimbirane.
Iri tangazo rije rikurikira amakuru Ambasade yise ibinyoma, yakwirakwijwe n’Abanye-Congo n’abandi batifuriza ineza u Rwanda, yavugaga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zigamije kugirira nabi Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida wa RDC, wari ucumbitse muri iyo hoteli.
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yasobanuye ko nubwo ukuri kw’ibyabaye kuri uko, hari abakomeje gukwirakwiza ayo makuru y’ibinyoma, barimo n’Umuvugizi wa RDC, wabigarutseho mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu ijoro ryabanjirije iri tangazo.
