
Kimwe mu byafashije ikipe y’Ingabo kugira umwaka mwiza urimo kwegukana ibikombe bitatu, ni abakunzi ba yo batayiretse ngo igende yonyine aho yari ibakeneye hose.
Uyu mwaka w’imikino 2024-25, wabayemo impinduka nyinshi ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo yanageze aho iterwa mpaga na Gorilla FC. Gusa nyuma y’ibyo yaciyemo byose, yageze ku ntsinzi yo kwegukana ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Amahoro n’ik’Intwari.
Nyuma y’uru rugendo rwa APR FC muri uyu mwaka, UMUSEKE wageregaje kwegeranya ibyayifashije kongera kwibutsa abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko ari ikipe y’ubukombe.
Abafana barayitabye aho yabahamagaye!
Kimwe mu bizwi muri ruhago y’u Rwanda, ni uko abakunzi cyangwa abafana b’amakipe atandukanye bacika intege vuba iyo amakipe bihebeye atari kubaha ibyishimo. Gusa ku ikipe y’Ingabo byabaye ikinyuranyo cya byo muri uyu mwaka.
Nk’uko byagaragariye ababashije gukurikira shampiyona y’uyu mwaka, muri byinshi byafashije ikipe y’Ingabo, harimo umurindi w’abafana ba yo batigeze bacika intege kuva ku munsi wa mbere wa shampiyona kugeza irangiye.
Amikoro ahagije!
Mu gihe abakinnyi b’amakipe amwe babaga bataka inzara ndetse bamwe bagahitamo guhagarika imyitozo, ab’ikipe y’Ingabo bo babaga barisha ifi inkoko i Shyorongo. Ibi byasabaga ko haba hari amikoro ahagije kugira ngo abakozi ba yo bakomeze bakore neza akazi kandi bishimye.
Nta na rimwe higeze habaho ko abakinnyi ba APR FC bahagarika imyitozo kuko batahembwe, nyamara mu makipe amwe yari ahanganye na yo, byarabaye.
Abakinnyi benshi kandi beza!
N’ubwo bamwe batabyemera bitewe n’uko babona ibintu, ariko muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, APR FC yafashijwe n’umubare munini w’abakinnyi kandi bari beza ugereranyije n’ab’amakipe bari bahanganye. Ibi bishimangirwa n’uko hari abakinnyi yatakaje barimo Dauda Yussif uri mu beza muri iyi shampiyona ariko umwanya we ntuhungabane.
Ikindi gihamye kigaragaza ibi, uko hari imikino Aliou Souané na Pavelh Ndzila batakinnye ariko abasimbura ba bo bakabyitwaramo neza.
Umuco wo gutsinda!
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC, bakunze kumvikana bahamya ko n’ubwo Rayon Sports ibari imbere ariko ari ikibazo cy’Igihe gusa ko bazawusubirana ndetse ko bazegukana igikombe cya shampiyona. Ibi bihita byumvikanisha ko n’aba bakinnyi ubwabo bifitemo umuco wo gutsinda kabone n’ubwo hari ibitaragenze neza kuri bo.
Inyongera y’abakinnyi beza!
Nyuma yo kubona ko hari ibice birimo imbaraga nke, ubuyobozi bwa APR FC bufatanyije n’umutoza, bwahise bushaka ibisubizo byihuse buzana Umunya-Burkina Faso, Djibril Quattara n’abanya-Uganda babiri, Hakim Kiwanuka na Denis Omedi. Aba bakinnyi bose bakina mu busatirizi, bafashije iyi kipe ku kigero cyiza, cyane cyane mu gutsinda ibitego.
APR FC yigiye ku makosa yakoze!
Ikipe y’ingabo hari amakosa yagiye ikora yanatumye igira imikino itakaza ariko byayihaye kwiga. Aha harimo nko guterwa mpaga na Gorilla FC kubera gukinisha umubare w’abanyamahanga urenze uwemewe n’amategeko agenga amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
APR FC yatsinzwe na Amagaju FC ndetse na Mukura VS mu mukino wo kwishyura. Ibi byose byatumye abareberera iyi kipe bicara basasa inzobe maze bafatira hamwe imyanzuro yabagejeje ku kwegukana ibikombe bitatu muri uyu mwaka mu gihe kwa mukeba ho bamwe barebanaga ay’ingwe.
Ikipe y’Ingabo yegukanye igikombe cya shampiyona n’amanota 67, kiba icya 23 yegukanye kuva yashingwa ariko kiba icya gatandatu kikurikiranya yari yegukanye.