
Gucisha akanyafu ku mwana wakoze ikosa birwanya ubuzererezi
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke bavuga ko kuba nta mubyeyi
ucyemererwa guhana umwana akoresheje inkoni bituma abana bigira intakoreka
mu miryango bikaba binaviramo bamwe guhitamo kwibera mu muhanda.
Aba babyeyi bavuga ko bamwe mu bayobozi bababuza guhana abana bakoresheje
akanyafu kuko byitwa icyaha cyo guhohotera umwana.
Umubyeyi twise Nyiramana ku mpamvu zo kudatangaza amazina ye atuye mu
murenge wa Kivuruga, akagari ka Sereri, umudugudu wa Kivuruga .
Uyu afite imyaka 47. Yabyaye abana barindwi. Umukobwa we wa gatanu yabyaye
afite imyaka 15. Ku myaka 12, yavuye iwabo ajya gushaka akazi ko mu rugo mu
mujyi wa Musanze. Nyuma yaje kunaniranwa n’umukoresha we ahitamo kujya
kwicuruza ni bwo yatewe inda n’umusoze w’umukanishi wari ufite imyaka 28.
Yasubiye iwabo afite inda y’amezi umunani arabyara. Umwana agize imyaka itatu
arongera asubira kwicuruza, asama indi nda, arongera arataha.Nyuma y’imyaka
ibiri uyu abyaye, murumuna we na we yatwaye inda afite imyaka 17.
Umubyeyi wabo avuga ko uwo mwana afite ingeso yo gutaha hejuru ya saa mbili
z’ijoro .Bigitangira(atarasama) umubyeyi ngo yageragezaga kumukangara hakaba
n’ubwo ashatse kumuhanisha inkoni. Ariko umwana w’umukobwa akamubwira ko
nta burenganzira afite bwo kumukubita ndetse akajya kumurega mu nzego
z’ubuyobozi kuburyo ngo hari igihe yigeze gutaha aherekejwe n’inkeragutabara
ngo zimurinde ibihano by’umubeyi we.
Agira ati”Kuri iyi Leta ntiwafata inkoni ngo ukubite umwana wafungwa. Ujya
kumuhana agahita ajya kuzana inkeragutabara bati vuga ukuntu urimo gutoteza
umwana wawe…nawe ukareba guhagarara imbere y’ubuyobozi aburana
n’umwana wawe ufite inshingano zo kurera ugasanga biteye isoni.”
Nyiramana yongeraho ko kera bo bakibyiruka umubyeyi yashoboraga guhana
n’umwana utari uwe igihe amusanze mu makosa. Ariko kuri iki gihe ngo ni
ibidashoboka.
Agira ati” Ntiwabona uwawe yakunaniye ngo urashobora uw’abandi? N’iyo
ugerageje aratinyuka akakubwira ngo umukobwa wawe we si indaya?”
…nawe ni umubeyi. Avuga ko ubuyozi bwadohotse kubijyanye no kubuza ababyeyi
guhana abana kuko ugerageje byitwa guhohotera umwana.
Agira ati:” Nta mubyeyi ukivuga, umwana ataha bwije wamubaza akihutira mu
basirikali…urumva ko ari ikibazo n’ubuyobozi bukuru bwadufasha gusobanukirwa
tukamenya uburyo twahana abana. Ubwo niba ukangaye umwana ngo
wamuhohoteye! Ese guhohoterwa ni ukugira gute? Ese bipimwa bite ku buryo
bigera aho uburana n’umwana imbere y’inkeragutabara.”
Nubwo aba babyeyi bavuga ibyo nta tegeko cyangwa ibwiriza ribuza umubyeyi
guhana umwana we akoresheje umunyafu.
Nubwo gukubita ukomeresta bihanwa n’amategeko. Amasezerano
mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono arengera uburenganzira
bw’umwana mu ngingo yayo ya 35 avuga ko…
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias avuga ko nta tegeko
rihari ribuza umubyeyi guhana umwana akoresheje akanyafu. Gusa ariko avuga ko
kuganiriza umwana bikwiye gushyirwamo imbaraga kurushaho.
Agira ati”Nk’iyo umwana agiye mu mashuri makuru usanga ababyeyi
barabaterereye abarimu, ntabwo bagikoresha nshingano bafite mu kurera abana.
Ati “Nyamara, kuganira n’umwana ukanamushyiraho igitsure bimufasha
kugendera munzira nziza.”
Mu minsi ishize, mu nama y’umushyikirano, umukuru w’u Rwanda Nyakubahwa
Kagame Paul yavuze ko umwana ufite imyitwarire mibi akwiye guhanwa byaba
ngombwa akanyuzwaho akanyafu kugira ngo ababyeyi birinde kurerera igihugu
ibirara.
“Kera umubyeyi yafataga umunyafu agatsibura. Ubu mwagiye muri ya
majyambere ari aho abyinirira buri kintu cyose…akana katumva kigize ikirara
uragatsibura naho iyo ukaretse gutyo wororamo ikirara. Murashaka kubyara no
kurera abana b’ibirara mukabana nabo…? Ni ko mushaka kurerera igihugu?”
Rwamungu Gumira Gilbert, umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibigo
ngororamuco, NRS, avuga ko kuri ubu habarurwa abantu 8930. Muri aba harimo
abari mu bigo ngororamuco by’agateganyo 3861, abari i Wawa ni 3820, abari i
Gitagata (Ahajyanwa ab’igitsina gore) ni 192, naho mu bigo by’abikorera harimo
1061.
Rwamungu avuga ko mu kwezi kumwe ikigo cya i Wawa cyonyine gitwara
amafaranga y’u Rwanda miliyoni 80 ku byo kurya, kunywa no kuvuzwa.
Umukobwa Aisha