
Ababyeyi barasabwa gusobanukirwa n’ingingo ivuga ku ,imicungire y’umutungo w’abashakanye,impano n’izungura yo mu itegeko ry’umurango kugira ngo birinde amakimbirane ashingiye kumutungo ashobora kuvuga hagati y’abana babo.
Itegeko nO 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye,impano n’izungura ryasimbuye iryo mu 1999 ryategekaga umubyeyi guha umwana umunani nk’umusingi wo kubaka urwe.
itegeko rivuguruye riha umubyeyi uburenganzira bwo guha umwana impano mugihe abishatse cyangwase akayimwima.Gusa ariko itegeko rihana umubyeyi utanga impano ashingiye ku ivangura iryo ariryo ryose nko kuba yagenera abahungu gusa cyangwa agaha abakobwa gusa.
Mugutanga impano kandi hakurikizwa ibipimo bibigena.itegeko rivuga ko…
Kudasobanukirwa izi mpinduka bituma bamwe mu babyeyi bagerwaho n’ingaruka zo kubiba amakimbirane mu bana babyaye.
Nyiramana Siperansiya avuga ko afite umuvandimwe wabyaye abana batanu.babiri bakuru muri bo amaze imyaka irenga ibiri bubatse ingo zabo.
Bajya gushaka ise ariwe muvandimwe wa Nyiramana yabahaye bitatu bya gatanu by’amasambu yari atunze nk’umunani.Mu kwezi gushize bagarutse kumusaba ko yabaha impano mu mitungo asigaranye hakurikijwe itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye impano n’izungura.
Agira ati:”umusaza asigaranye bibiri bya gatanu by’amasambu yari atunze none ngo ni abigabanye abana batanu kuburyo bungana kandi nawe akeneye kugira aho asigarana.umusaza yarabyanze bararakara ubu ntibakivuga rumwe.”
Nyiramana yongeraho ko usibye kutumvikana na se,ibyo byateje amakimbirine no hagati y’abo bana bakuru na barumuna babo kuko abato babifashe nk’ubusambo bashaka gukorerwa n’abavandimwe babo.
Ariko nanone bakarenganya se kukuba yaratanze akarengera.
Kuri iki kibazo,umunyamategeko KIRUHURA Festo atanga inama kubabyeyi yo kwirinda amakimbirane mumiryango ashingiye kumicungire y’umutungo kuko itegeko rihari kandi risobanutes.
KIRUHURA ashishikariza ababyeyi bose gusobanukirwa n’amategeko muri rusange byumwihariko ingingo ivuga ku micungire y’umutungo w’abashakanye,impano n’izungura.
Yagize ati:mubuzima bwa buri munsi itegeko turarikenera kuko nicyo ryashyiriweho.haba mugihe uriho n’igihe uzaba utakiriho itegeko rirakurikizwa.nibyiza kurimenya ukarikurikiza munyungu z’umuryango wawe ukoresheje ububasha uhabwa naryo.”
Kiruhura akomeza avuga ko gusobanukirwa n’itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye,impano n’izungura rifasha urizi kwirinda amakimbirane ashobora kuvuka mu muryango mugihe ariho cg se atakiriho.
Yongeraho ko uwarisobanukiwe aba afite amahirwe yo gutanga mubye uko yabiteguye kand abyifuza mugihe iyo utakiriho ubikorerwa n’abandi.
Itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura ryo mu mwaka 2016 rivuga ko umubyeyi afite uburenganzira bwo guha abana be impano igihe abishatse.
Mu Mpano harimo Impano hagati y’abantu bakiriho ndetse n’indagano.impano hagati y’abakiriho itangwa kubushake uyihawe akaba ashobora guhita ayegukana mugihe indagano itangwa uyitanze akiriho ariko uyihawe akazayegukana uwayimuhaye atakiriho.
iyi mpano igira agaciro iyo abashakanye basezeranye byemewe n’amategeko kuvanga umutungo rusange bemeranyije kuyitanga.iyo bikozwe ukundi byitwa amasezerano asanzwe akaba ashobora guteshwa agaciro n’umwe mubashakanye igihe cyose abishatse.