
Ambasaderi Ernest Rwamucyo kuwa kabiri tariki ya 3 Kamena uyu mwaka,yashyikirije Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Usibye Rwamucyo, Wiliam Ruto, yanakiriye izindi mpapuro z’indi z’ibihugu .
Muri ibyo harimo Chiranjib Sarker wa Bangladesh watanze impapuro zimwemerera guhagarira igihugu cye muri Kenya, Anthony Louis Kon (South Sudan), Peter Kakowou Lavahun (Sierra Leone), Erika Álvarez Rodríguez (Dominican Republic), na Kan Yaw Kiong (Singapore).
Perezida Ruto yabifurije imirimo myiza, abizeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “ Tuzakomeza gushyira imbaraga mu bufatanye mu bya Diporomasi ndetse no guharanira inyungu n’ubukungu bw’ibihugu.”
Rwamucyo yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni kuva mu Ukwakira 2023, nyuma yo gusimbura kuri uwo mwanya Amb. Gatete Claver waherukaga kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).
U Rwanda na Kenya bisanzwe ari ibihugu by’inshuti.
Kenya ifite ishoramari ryinshi mu Rwanda mu ngeri zitandukanye. Nko mu burezi, ifite Kaminuza yahoze yitwa Mount Kigali yahoze yitwa Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk’ibinyamakuru nka, The East African, Royal FM na Kiss FM.
Mu rwego rw’amabanki, Banki y’Abaturage isigaye iri mu maboko y’Abanyakenya nyuma yo kugurwa na KCB, hari kandi na Equity Bank, GT Bank, I&M Bank n’izindi.
Hari ibindi bigo nka Britam bitanga serivisi z’ubwishingizi ndetse mbere y’uko UAP igurwa na Old Mutual nayo yari ishoramari ry’Abanyakenya mu Rwanda.
U Rwanda kandi rwagiye rusinyana amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.
Muri 2023, u Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.
Aya masezerano yasinywe ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative.