
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kaniga bari batuye mu manegeka, bakaza kugerwaho n’ibiza bikabagiraho ingaruka zirimo kubura ababo n’ibyabo, bavuga ko kuri ubu bishimira ko bitazongera kubaho kuko umushinga ‘Green Gicumbi’ wabatuje heza.
Bayera Jeanne ni umupfakazi watujwe muri uyu mudugudu nyuma yo kwangirizwa, ashima green Gicumbi.
Ati “Nari mfite amatungo magufi birahirima ayo matungo arapfa, yari ihene 2 n’intama 1 n’igikoni cyaragiye, ariko bampaye inka, ndakama nkagurisha amata nanjye nkanywa, mfite inkoko 5 kandi ni ko zose zitera, turashimira green gicumbi itwitaho.”
Kwizera Gilbert n’abavandimwe be bagizwe imfubyi n’ibiza, ariko ubu barishimira nibura ko batuye heza.
Ati “Twari dutuye ahantu habi, imvura iragwa inzu iragwa mama apfiramo n’undi mwana, tuvamo turi abana batatu nta kintu twavanyemo, twari umuryango w’abantu batanu hasigaye batatu, dushima Green yaduhaye inzu n’ibikoresho.”
Muragijimana Josiane unayobora uyu mudugudu na we avuga ko yari abayeho mu buzima bubi, ariko ibintu byahindutse.
Ati “Narimbayeho nabi narindi mu manegeka n’imvura yatwaye igipande kimwe cy’inzu tugira Imana turarokoka, tubona baratwubakiye, baratuzanye, mbese ubu ntakibazo dufite, tumeze neza turaryama tugasinzira, baduhaye n’ibiryamirwa, mbese ibikoresho byo mu nzu byose barabiduha baduha n’icyo kuriramo.”
Eng. Bizimenyera Theoneste ushinzwe ibikorwaremezo mu mushinga wa Green Gicumbi, avuga ko uyu mushinga waje gufasha akarere muri gahunda zayo zirimo izo kurwanya imihindagurikire y’ibihe no kubakira abatishoboye.
Ati “Nk’uko mubizi u Rwanda n’isi muri rusange bugarijwe n’ihindagurika ry’ibihe, ariko cyane cyane inyigo yakozwe 2018 yagaragaje ko akarere ka Gicumbi ari kamwe mu twugarijwe n’imihindagurikire y’ibihe harimo n’abaturage basenyewe n’ibiza bari batuye mu manegeka hashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Uyu mushinga wubatse imidugudu ibiri, harimo uwa kabeza utuwemo n’imiryango 40, n’uwa Kaniga utujwemo imiryango 60, aba bose bari batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, uruhare rw’akarere rwabaye kugura ubutaka bwa miliyoni 170 naho amazu yatwaye miliyali 3 n’ibihumbi 300, zikaba inzu zubatswe mu buryo bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.