
Amerika yafunze abashinwa babiri bazira kwinjiza virusi yangiza ibihingwa biyise abashakashatsi mu by’ubuhinzi.
Yunqing Jian w’imyaka 33 na Zunyong Liu w’imyaka 34 bakurikiranyweho icyaha cyo kwinjiza virusi ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi virusi yo mu bwoko bwa fungus ngo ishobora kwangiza mu buryo budasanzwe sisitemu y’ ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu igejwejwemo bitewe n’uburyo imunga bikabije ibihingwa mu murima ndetse n’imbuto zateganyirijwe sezo y’ihinga itaha.
Aba bashinwa babiri bafashwe bari bamaze igihe bakora muri imwe muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’abashakashatsi mu by’ubuhinzi n’ubworozi.
ubugambanyi, magendu, amagambo y’ibinyoma, n’uburiganya bwa viza, nk’uko ibiro by’ubushinjacyaha by’Amerika mu karere k’iburasirazuba bwa Michigan byabitangaje.
Ishami ry’ubutabera rivuga ko aba bombi bagambiriye kwinjiza muri Amerika muri Amerika igihumyo cyitwa Fusarium graminearum kibamo virusi ya fungus gitera indwara yo kuribwa umutwe ku muntu wariye ibyavuye mu musaruro wahumanyjwe n’iyo virusi.
Ikinyamakuru TheGuardian dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi virusi ikunzwe kwibasira cyane ingano, ibigori, n’umuceri.
Iyi virusi kandi itera kuruka bya hato na hato, kwangirika kw’umwijima, ndetse yangiza imyanya myibarukiro ku bantu no ku matungo.
Fungus yashyizwe mu bitabo bya siyansi nk ‘“intwaro ishobora kuba iy’iterabwoba”, FBI yavuze ko ishobora gutera igihombo cya miliyari y’amadorari buri mwaka.
UMUKOBWA AISHA