
Ibi byatangajwe ku wa 8 Kamena 2025, nyuma y’igihe gisaga icyumweru umurambo w’uyu muyobozi ukorwaho isuzuma ryemeza waba ari uwe.
IDF yavuze ko yawusanze mu muyoboro wacukuwe mu butaka (tunnel) uri munsi y’Ibitaro bya European Hospital biherereye muri Gaza. Aha ni ho Israel yari yaragabye igitero muri Gicurasi 2025, ivuga ko Hamas yahahinduye icyicaro cyayo cy’ibanga.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yishimiye urupfu rwa Mohammed Sinwar, akaba abaye uwa kane mu bayobozi bakomeye ba Hamas bishwe n’Ingabo za Israel.
Yagize ati: “Twahinduye amateka y’u Burasirazuba bwo Hagati, twakuye ibyihebe ku butaka bwacu, tujya muri Gaza, tuhakura ibihumbi byabo, twishe Muhammad Deif, Ismail Haniyeh, Yahya Sinwar na Mohammed Sinwar.”
IDF yanatangaje ko hari indi mirambo yasanze ahari Sinwar iri gukorwaho isuzuma, irimo uwo bamaze kumenya ko ari Mohammad Sabaneh, wari umwe mu basirikare bakomeye ba Hamas.
Kugeza ubu, umutwe wa Hamas nturagira icyo utangaza ku bijyanye n’urupfu rwa Mohammed Sinwar.