
Victoire Ingabire Umuhoza, yabwiye urukiko ko benshi mu baregwa gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje intwaro abazi ariko ko we cyangwa ishyaka rye, atigeze ategura amahugurwa yo gukora icyo gikorwa bashinjwa.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo Urukiko Rukuru rwa Kigali, rwategetse Victoire Ingabire kwitaba akabazwa mu rubanza rw’abantu icyenda barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana n’uwitwa Sylavain Sibomana bavuga ko yari abayoboye.
Ubushinjacyaha burega Ingabire uruhare runini mu gutegura ayo mahugurwa, ari na yo ntandaro yo kumutumiza mu rukiko .
Mbere yo kugira icyo avuga, umucamanza yabanje kubwira Ingabire ngo yiyumve nk’umuntu “ugiye gutanga amakuru asabwa n’urukiko” ngo ntiyiyumve nk’umuntu uregwa urimo kwisobanura.
Victoire Ingabire, wari kumwe n’umunyamategeko we Me Gatera Gashabana, yavuze ko benshi mu baregwa muri uru rubanza abazi ariko ko nta kintu yigeze afatanya na bo kijyanye no gutegura amahugurwa, kandi ko ayo mahugurwa atayazi.
Yavuze ko we ubwe cyangwa ishyaka rye ntaho bahuriye n’ariya mahugurwa yo guhirika ubutegetsi biciye mu nzira zitari intambara.
Yavuze ko ishyaka rye DALFA-Umurinzi ntaho rihuriye na yo kuko atari ishyaka ryemewe.
Ati “Iryo shyaka ntiryari kugira icyo rikora kandi ritariho mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Mu gushinja abaregwa, ubushinjacyaha bwagiye buhuza ayo mahugurwa n’umunsi witwa Ingabire Day wizihizwa buri mwaka na bamwe mu banyarwanda baba hanze bashyigikiye uyu munyapolitike.
Mu rukiko uyu munsi, Ingabire yavuze ko amahugurwa avugwa n’umunsi wa Ingabire Day ntaho bihuriye, ko uwo munsi utegurwa n’Abanyarwanda baba hanze kandi we nta ruhare agira mu kuwutegura uretse ko ngo asabwa gutanga ubutumwa kuri uwo munsi.
Nyuma yo kumva Ingabire, abacamanza bavuze ko bagiye kwiherera bakareba niba amakuru abahaye n’ibisobanuro bakeneye bihagije.
Nyuma niho hamenyakana umwanzuro w’urukiko ku makuru yatanze.