
Uyu Mufaransa ntabwo yagaragaye mu mukino Real Madrid yanganyijemo na Al Hilal igitego 1-1 mu ijoro ryo ku wa Gatatu.
Iyi kipe yo muri Espagne yatangaje ibisubizo by’abaganga byerekanye ko uyu mukinnyi yarwaye mu nda, aho ubu burwayi bushobora gutera kuruka no gucibwamo.
Ntabwo haramenyekana iminsi Mbappé azamara mu bitaro ndetse n’igihe azasubirira mu kibuga.
Mu mukino wa kabiri mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe, Real Madrid izakina na C.F. Pachuca yo muri Mexique ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025 saa 21:00.
Kylian Mbappé ni umwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho kuko muri uyu mwaka w’imikino yayitsindiye ibitego 43 mu mikino 56 yakinnye mu marushanwa yose.