
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko hateganyijwe impinduka mu bijyanye n’amashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu burezi rusange, aho abanyeshuri bazasigarana amahitamo atatu y’ibyo bashobora kwiga, bitandukanye n’impuzamasomo (combinations) 11 zari zisanzwe.
Ubusanzwe umunyeshuri warangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, atsinze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa Gatatu, yahitagamo impuzamasomo aziga muri 11 zari zihari mu burezi rusange cyangwa agahitamo kwiga Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.
Kuri ubu, MINEDUC yatangaje ko impinduka ziteganyijwe, zizasiga mu burezi rusange abanyeshuri bashobora guhitamo kwiga gusa amasomo akubiye mu byiciro by’imyigire (learning pathways) bitatu, ari byo Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.
Mu nama ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025, Minisitiri Nsengimana yavuze ko izo mpinduka zigamije kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050 gishingiye ku bumenyi no gutuma abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Ubu kuva aho dutangiye gutekereza ku cyerekezo 2050 gishingiye ku bumenyi, tugomba kureba inyuma tukavuga tuti Umunyarwanda uzatugeza kuri icyo cyerekezo ni nde, ameze ate, ateye ate, twamugeraho dute? Twafasha abana bacu dute kugira ngo bazatugeze kuri icyo cyerekezo.”
Yongeyeho ati “Ni ngombwa ko tureba mu mashuri tukavuga ngo turigisha iki, turakigisha dute, tubwirwa n’iki ko abana bamenye ibyo twabigishije, hanyuma rero tureke no kubabeshya ngo batsinze kandi batatsinze […] Ubwo rero tugomba kuvuga ngo reka tubwizanye ukuri, reka turebe
uburyo ahubwo tubafasha.”
Minisitiri Nsengimana yavuze ko baganiriye n’abantu barenga 5500, barimo abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ibigo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kugira ngo bumve icyo bababwira ku mbogamizi bahura na zo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Ati “Ubwo rero twararebye turavuga tuti mureke ibi twita impuzamasomo (combination), ahubwo tugire ibyo twita ‘leaning pathways’, ni ukuvuga ngo ikintu wiga kigamije igice runaka cy’ubumenyi. Rero tugasanga ubigabanyijemo ufite ‘learning pathways’ eshatu, hari Imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.”
Yavuze ko n’ubwo buri munyeshuri azajya ahitamo muri ibyo byiciro by’imyigire bitatu, ariko hari amasomo buri wese azajya agomba kwiga nta yandi mahitamo, arimo Imibare, Ikoranabuhanga, Icyongereza no nkwihangira umurimo (Entrepreneurship).