
Imikino ya ½ ya kamarampaka muri shampiyona ya Basketball y’uyu mwaka mu bagabo, yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025. Ni imikino iri kubera muri BK Arena.
Umukino wahuje Patriots BBC na APR BBC, wari uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi b’aya makipe yombi afatwa nk’ayoboye Basketball y’u Rwanda. Ikipe y’Ingabo yawutangiye nabi itsindwa amanota 21-13 ndetse benshi bahera bavuga ko uyu mukino uza kuyigora.
Ubwo agace ka mbere kari kagiye kurangira, ikipe y’Ingabo yatakaje umunya-Sénégal igenderaho, Aliou Diarra wavuye mu kibuga acumbagira ndetse imvune yagize yatumye adasubira mu kibuga.
Patriots BBC yari nziza muri uyu mukino, yakomeje gutsinda amanota menshi bituma igice cya mbere kirangira iri imbere n’amanota 45-31 ya APR BBC. Ibi byatangaga ibimenyetso by’uko ikipe y’Ingabo ishobora kuza gutakaza uyu mukino wa mbere wa ½ wa kamarampaka.
Bakigaruka mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje kugorwa n’icyuho cyo kubura Diarra uri mu nkingi za mwamba za yo, cyane cyane mu kuyitsindira amanota atatu. Patiots BBC yo yakomereje aho yari yasubikiye mu gice cya mbere ndetse agace ka gatatu na ko igatsinda ku manota 57-47. Bivuze ko hari hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota 10.
Nyuma yo gukomeza kuyobora umukino kugeza mu gace ka kane, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda muri Basketball, umukino warangiye yegukanye intsinzi ku manota 78-61 y’ikipe y’Ingabo.
Undi mukino wari wabanje, ikipe ya REG BBC na yo yatangiye neza urugendo rugana ku gikombe nyuma yo gutsinda UGB BBC amanota 82-74. Imikino ya Kabiri ya kamarampaka, iteganyijwe ejo muri BK Arena.
Hazabanza uzahuza UGB BBC na REG BBC saa kumi z’amanywa mu gihe APR BBC na Patriots BBC zizakina saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kwinjira kuri iyi mikino ni 3000 Frw, 5000 Frw, 15000 Frw, 30,000 Frw na 40,000 Frw.