
Isuzuma ry’ibanze ry’ubutasi ry’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) rivuga ko igitero Amerika yagabye ku bigo bya nikleyeri bya Irani kitashenye gahunda ya nikleyeri y’icyo gihugu, ndetse bishoboka ko icyo cyakoze cyonyine ari ugutinza iyo gahunda ho amezi.
Ububiko bw’ikinyabutabire cya uranium itunganyije y’icyo gihugu ntibwakuweho n’ibyo bisasu byo ku wa gatandatu ushize, nkuko abazi iby’iryo suzuma ryakozwe n’ubutasi bwa gisirikare bw’Amerika babibwiye igitangazamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika.
Ibiro bya perezida w’Amerika (White House) byavuze ko iryo suzuma “si ryo na gato” ndetse ko “umuntu wa nta kigenda wo ku rwego rwo hasi mu butasi” ari we wabihishuriye ibitangazamakuru.
Perezida w’Amerika Donald Trump yongeye gutangaza ko ibigo bya nikleyeri byo muri Irani “byarashenywe burundu” ndetse ashinja ibitangazamakuru gukora “igerageza ryo gutesha agaciro kimwe mu bitero bya gisirikare byagenze neza cyane mu mateka”.
Amerika ifite ibigo 18 by’ubutasi, rimwe na rimwe bitanga raporo zivuguruzanya bitewe n’inshingano za buri kigo hamwe n’ubuzobere bwacyo mu rwego runaka. Urugero, ubutasi bw’Amerika ntiburemeranya ku nkomoko ya Covid-19.
Birashoboka ko raporo z’ubutasi zo mu gihe kiri imbere zizaba zirimo andi makuru agaragaza ikigero gitandukanye cy’ibyangiritse kuri ibyo bigo bya nikleyeri bya Irani.
CBS yatangaje ko abategetsi bazi iby’iyo raporo y’ubutasi baburiye ko ari isuzuma ry’ibanze rishobora guhinduka uko andi makuru azagenda aboneka ajyanye n’ibyo bigo byagabweho igitero. Ntibinasobanutse ikigero ibyagezweho biri muri iyo raporo byizeweho.
Amerika yarashe ku bigo bitatu bya nikleyeri byo muri Irani – Fordo, Natanz na Isfahan – ikoresheje ibisasu bizwi nk'”ibimena imyobo y’ubwirinzi” (cyangwa “bunker busters”), bifite ubushobozi bwo kumenera muri beto (‘béton’) ifite uburebure bwa metero 18 cyangwa kwinjira mu ntera ya metero 61 mu kuzimu ubundi bikabona guturika.
Ariko abatanze amakuru bazi iby’iryo suzuma ry’ubutasi rya Pentagon bavuga ko imashini zivangura ibintu binyuranye (nk’ibisukika na gaze) zitwa ‘centrifuges’ “nta cyo zabaye”, ndetse ingaruka ibyo bitero byagize yagarukiye ku byubatse hejuru y’ubutaka.
Amarembo yerekeza ku bigo bibiri bya nikleyeri yari afunze, ndetse ibikorwa-remezo bimwe byarashenywe cyangwa birangirika, ariko byinshi mu bigo, biri kure cyane munsi y’ubutaka, byarokotse gushegeshwa n’ibiturika.
Abo batanze amakuru bitifuje gutangazwa amazina, babwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika ko bigereranywa ko icyo gitero cyatindije gusa Irani “amezi macye, bibaye bikoze ishyano”, ndetse ko gusubukurwa kwa gahunda ya nikleyeri uko ari ko kose kwa Irani gushobora gushingira ku gihe byayifata mu gucukura no gusana.
Abatanze amakuru banahamirije CBS ko bumwe mu bubiko bwa uranium itunganyije ya Irani bwimuwe mbere y’ibitero, nkuko bikubiye mu isuzuma ry’ubutasi.
Igisasu cy’Amerika gipima ibiro (kg) hafi 14,000 cyitwa ‘Massive Ordnance Penetrator’ (cyangwa MOP mu mpine), byibazwaga ko ari cyo ntwaro yonyine ishobora gusenya ibigo bya Irani bitunganya uranium biri munsi y’ubutaka.
Buri gihe Irani yakomeje kuvuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije intego z’amahoro.