
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi.
Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’uRwanda kuri X, yavuze ko “muri ibi ibiganiro byaba bombi ,Nduhungirehe yerekanye ko u Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma yaho iki gihugu kigabweho igitero cya misile cyibasiye Al Udeid Air Base cyakozwe kigamije kuvogera ubusugire n’ubwigenge bw’icyo gihugu.”
Iran yagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar no muri Iraq, nyuma y’uko icyo gihugu kiyigabyeho ibitero ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2025.
Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’icyo gihugu bwakomye mu nkokora missile zatewe na Iran ku birindiro bya Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye w’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari, mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.
Iki gihugu kandi ni kimwe mu bikomeje gukora ibishoboka byose ngo umubano w’uRwanda na DRC wongere kuba mwiza.