
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Dr. Akinwumi Adesina uri gusoza manda ye ku buyobozi bwa Banki Nyafurika y’Iterambere. Ari mu Rwanda yitabiriye inama ngarukamwaka ya 28 ikora ubusesenguzi ku bukungu bw’Isi.
Ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki Nyafurika y’Iterambere n’intambwe yatewe ku buyobozi bwe mu ngeri zitandukanye.
Akinwumi Adesina yatangiye kuyobora BAD mu 2015, manda ebyiri yemererwa n’amategeko ziri kugana ku musozo, ndetse agomba gusimburwa na Sidi Ould Tah uherutse gutorerwa uyu mwanya.
Adesina yasimbuye Umunyarwanda Donald Kaberuka wayoboye iyi banki mu gihe cy’imyaka 10 hagati ya 2005 na 2015.
Hashize imyaka 60 BAD ikorana n’u Rwanda. Ikorana n’u Rwanda mu mishinga igamije iterambere irimo nk’iy’ibikorwaremezo, iyo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, ubwikorezi n’ibindi.
Mu myaka 60 ishize, BAD yagize uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda, aho imaze kurutera inkunga ya miliyari 3,1$ mu mishinga 96 itandukanye.
Nibura 86% by’ishoramari ryayo mu Rwanda byibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage n’ubwikorezi.
Mu bikorwa remezo, 46% mu mishinga yayo iba mu bijyanye n’ingufu, 28% mu bijyanye n’amazi n’isukura, naho 13% isigaye iri mu bijyanye n’ubwikorezi.
BAD yafashije u Rwanda mu mishinga itandukanye nka Kivu Belt, hari Carnegie Mellon University – Africa, School of Architecture and Built Environment (SABE), mu kubaka imihanda ya Kagitumba – Kayonza – Rusumo na Base – Rukomo – Nyagatare.
Harimo kandi umushinga wo mu Kiyaga cya Kivu ujyanye no gucukura gaz methane, mu bwikorezi, cyane mu mushinga w’imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi.
Hari umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, uwo gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’indege n’ibindi.
Iyi banki kandi yabanye n’u Rwanda mu bihe bitandukanye by’amage aho nko mu bihe bya COVID-19, yatanze miliyoni 100$ yo kunganira Guverinoma y’u Rwanda, inafasha mu gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu.
Muri rusange, BAD ikorana n’ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze yayo.
Kuva mu 1964 imaze gutanga miliyari 112,5$ nk’inkunga cyangwa inguzanyo, yakoreshejwe mu mishinga 5588 irimo 239 yemejwe, 1002 iri gushyirwa mu bikorwa na 4130 yasojwe, mu bihugu bitandukanye.
Ni imishinga ikorwa mu nkingi eshanu zirimo kugeza amashanyarazi kuri bose, kwihaza mu biribwa, guteza imbere inganda n’ibikorerwa muri Afurika, guhuza uyu mugabane ukize ku mutungo kamere no guteza imbere ubuzima bw’Abanyafurika.