
Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Tchad, Marshal Mahamat Idriss Déby Itno, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.
Nyuma yo kumushyikiriza izi mpapuro, Amb Bazivamo na Perezida MarshalI Idriss Déby, banagiranye ibiganiro ku mubano w’u Rwanda na Tchad ndetse n’inzego ibihugu byombi byafatanyamo mu kurushaho kuzibyaza inyungu zisangiwe.
U Rwanda na Tchad ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza gusangira ubunararibonye no gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zirimo amahirwe hagati y’ibihugu byombi.
Kuva Gen Mahamat Idriss Deby yatangira kuyobora Tchad ku butegetsi yakunze kugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ubutegetsi bwa se bwari bufitanye n’ibindi bihugu, birimo n’u Rwanda.
Muri Gicurasi 2021, Gen Mahamat Idriss Deby yohereje mu Rwanda murumuna we akaba n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Abdelkerim Déby Itno. Muri uru ruzinduko yabonanye na Perezida Kagame ndetse bagirana n’ibiganiro.
Muri Nyakanga 2021 kandi Gen Mahamat Idriss Deby yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, [Francophonie], Louise Mushikiwabo wamugiriye inama y’uko yazategura amatora anyuze mu mucyo.
Général Mahamat Idriss Déby Itno ni we uyoboye Tchad kuva se, Idriss Déby Itno yakwitaba Imana muri Mata 2021 biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe n’abarwanyi b’umutwe wa FACT utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.