
Ubushinjacyaha burega uwahoze ari Umunyamabanga nshingwabikorwa (Gitifu) w’umurenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara Bigwi Alain Lolain icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Ubushinjacyaha buvuga ko Bigwi yatse ruswa y’amafaranga ibihumbi 300frws Rtd Capt. Emmanuel Ntaganda kugira ngo yemererwe kubaka mu buryo butemewe n’amategeko.
Ntaganda yatanze ikirego yemeza ko yavuganye na Bigwi kuri telefone, maze Bigwi amusaba ko ayo mafaranga ayoherereze uwitwa Alphonsine usanzwe ari umucuruzi wa alimentation, aza kujya kuyafatayo.
Ntaganda yabikoze uko Bigwi yabimubwiye, ayabikuza kuri banki ayoherereze Alphonsine, ubwo Bigwi ajya kuyatorayo.
Bigwi Alain Lolain aburana ahakana icyaha, akavuga ko ayo mafaranga ntayo yagiye gutora, ndetse atanavuganye na Alphonsine kuri telefone, ndetse ko atavuganye na Rtd Cap Emmanuel Ntaganda.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwariherereye ruhamya icyaha Bigwi, rumukatira igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu.
Bigwi ntiyanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye, akijurira mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.
Bigwi mu kuburana ubujurire avuga ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije icyaha nta bimenyetso, bityo yagirwa umwere agasubira muri sosiyete nyarwanda.
Ubushinjacyaha bwo mu bujurire bwasabaga ko Bigwi igihano yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyagumishwaho kuko icyaha yagikoze.
Uko urukiko rwajuririwe rubibona
Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwajuririwe rurasanga hari raporo ya Rwanda Investigation Bureau (RIB) ishami ryayo ryitwa ‘Rwanda Cyber Crimes’ igaragaza ko hari telefone yavuganye na Rtd Captain Emmanuel Ntaganda, ndetse mu gihe gito iyo telefone ikavugana na Alphonsine, bivugwa ko ari we wahaye amafaranga uwari Gitifu Bigwi, kandi muri ako kanya bidatinze Rtd Captain Emmanuel Ntaganda yahise abikuza amafaranga kuri banki ya gisirikare yitwa ‘Zigama CSS’, ayoherereze Alphonsine.
Alphonsine na we ngo ajya kuyabikuza, urukiko rwisumbuye rwa Huye rukaba rwaragendeye kuri iriya raporo ndetse no ku buhamya bwa Rtd Captain Emmanuel Ntaganda n’ubuhamya bwa Alphonsine, bivugwa ko ari we wahaye amafaranga uwari Gitifu, ari we Bigwi.
Ubuhamya bwa Rtd Captain Emmanuel Ntaganda bukuzuzanya n’ubuhamya bwa Alphonsine, bwahuzwa na raporo ya ‘Rwanda Cyber Crimes’ urukiko rwisumbuye rwa Huye rugahamya Bigwi icyaha, urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ari na rwo rwajuririwe rukavuga ko kuba Bigwi yarajuriye avuga ko iyo numero ya telefone yavuganaga na Rtd Cap. Emmanuel Ntaganda na Alphonsine itari mu mazina ye, bitakuraho kuba ari we wayivugiragaho, kandi ntaho agaragaza ko byibura Alphonsine utanga ubuhamya bumushinja hari icyo bari basanzwe bapfa.
Alphonsine yivugiye ko yari asanzwe afitanye imishyikirano na Bigwi, asanzwe ari umukiriya we, ibyo Bigwi na we adahakana, bityo urukiko rwajuririwe rukavuga ko nta bimenyetso bivuguruza iby’ubushinjacyaha Bigwi yaba agaragaza.