
Urubyiruko rufashwa n’umuryango ERM Rwanda hamwe na Melody of New hope hamwe n’abana barera bibutse ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aba banyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside.
Uwase Divine afashwa na ERM Rwanda iri mu Murenge wa Masaka, mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nyuma yo gusura urwibutso akuyemo isomo ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Ndashimira leta y’Ubumwe yashyizeho kino gikorwa cyo kuza kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. “
Urubyiruko tungana bakwiye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bakayirandurana n’imizi yayo, bagatekereza yuko twese twabaye umwe nta macakubiri agihari.
Shyirambere Jacque nawe ati” Isomo nkuyemo ni ukurwanya Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo kandi tugasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Sitaki Emmanuel kayinamura washinze uyu muryango ERM Rwanda(Equipping, Restoring and Multiplying), avuga ko kuzana uru rubyiruko bigamije kubigisha amateka yabaye mu gihugu baharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Ati “ Kuba tuzanye aba bana, ni ukugira ngo bamenye amateka yacu nk’Abanyarwanda, bamenye ko kwibuka ari ngombwa, bamenye ko jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’abanyarwanda kandi nabo ni abanyarwanda, bagomba kumva ingaruka z’ikibi n’ingaruka zo gukora ikiza. Byose babyigira aha, bakabona ko abantu bakoze nabi ni gute twebwe urubyiruko rubyiruka, twakora neza tukabasha kuba intangarugero, tukubaka uRwanda rw’ejo dukeneye.”
Yakomeje ati “Hatazigira n’ugira igitekerezo cyo gusenya ibyubatswe kuko uRwanda rw’ejo dushaka ni uRwanda rw’amahoro, rutekanye, abana bafite ubumenyi ariko bakunze n’Igihugu.”
ERM Rwanda ni umuryango watangiye mu 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kubona ko hari benshi mu Banyarwanda cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bakeneye ubufasha.