
Umushoramari akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Karame Rwanda Ltd, Munyakazi Sadate, yibukije urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ko umwanzi u Rwanda rwarashe mu 1994 ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, bagomba no kumurasira ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyose azaba yifuriza inabi u Rwanda.
Uko imyaka ishira, ni ko ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi, rigenda rifata indi ntera. Ibi bituma, imbuga nkoranyambaga zirushaho kugenda zigira imbaraga mu ifatwa ry’ibyemezo mu nzego runaka bitewe n’amakuru ahacishwa.
Aha ni ho Munyakazi Sadate usanzwe ari umushoramari ndetse akaba Umuyobozi Mukuru wa Karame Rwanda Ltd, yasabye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ko rukwiye kuzikoresha mu byubaka Igihugu rukarwanya abarwifuriza inabi.
Ibi Sadate yavuze, bikubiye mu butumwa buri mu kiganiro yatangiye mu Nteko Rusange y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, yateguwe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, yabereye mu Akarere ka Gasabo ku wa 27 Kamena 2025.
Munyakazi umaze kubaka izina ku rubuga rwa X akoresha nk’umuyoboro anyuzamo ibitekerezo bye, yasobanuriye uru rubyiruko uko imbuga nkoranyambaga zikwiriye kuba umwanya mwiza n’umusanzu mu kubaka Igihugu cyiza, kizira amacakubiri nk’ayaganishije ku icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Hari Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ababikora ni abagaragu b’inda za bo cyangwa abagaragu b’abazungu bashaka kudusenyera Ubumwe bw’Abanyarwanda. […] Umwanzi twarashe mu 1994 duhagarika Jenoside, uyu munsi tugomba kumurasira ku mbuga nkoranyambaga.”
Yongeye ati “Niba Afande [Paul Kagame] yarahagurutse n’Ingabo nke yari ayoboye bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bakabohora iki Gihugu mu bushobozi buke bwari buhari kugera uyu munsi Igihugu cyiyubatse aho tujya mu mahaga bakatwubaha nk’Abanyarwanda, Igihugu gikomeye, nta bwo twebwe dushobora kubitererana ngo dutsindirwe kuri izi mbuga nkoranyambaga.”
Sadate yakomeje asobanura ko kurwanya abifuriza inabi u Rwanda bakorera ku mbuga zikoresha murandasi, bisaba imbaraga zihuriweho, ajya inama y’uko urubyiruko rukwiriye kwitwara muri uru rugamba.
Ati “Turi Abakorerabushake, turi gukorera Igihugu cyacu, si ubusa… Byuka mu gitondo unywe amazi, maze usure imbuga nkoranyambaga […], urebe ibiri kuvugirwaho, mu bumenyi ufite, ubushishozi n’urukundo ufitiye Igihugu cyawe hanyuma utange umusanzu wawe. Tunyomoze, twamagane ababi, duteze imbere icyiza u Rwanda rukwiriye.”
“Ibi nta bwo twabiharira inzego z’Umutekano, ntitwabiharira Ubuyobozi gusa, ahubwo bigomba kuba bituri muri roho zacu biri muri twe bwe. N’ukora ibi uzaba utanze umusanzu ukomeye cyane ku Gihugu cyawe, ejo heza ku bazadukomokaho kugeza iyi Si irangiye. Iyo tuvuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, biba ari ibyo tuvuga.”
Uretse iki kiganiro Munyakazi yagejeje kuri uru rubyiruko, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, we yabahaye impanuro zibashishikariza gukora cyane kugira ngo biteze imbere ndetse abasaba kwigirira icyizere, guharanira kuba indashyikirwa mu byo bakora umunsi ku munsi no kuticara bategereje ko amahirwe abizanira ahubwo bagahaguruka bakayashakisha kandi bakayarema.
Ni Inteko yitabiriwe n’abahagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake basaga 500, aho bareberaga hamwe ibyo bakoze muri uyu mwaka, byibanda ku kubaka uturima tw’igikoni, kwita ku isuku n’isukura, gukumira ibyaha bitaraba, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana n’ibindi.